Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru mu Rwanda, RBA cyujuje miliyoni y’abagikurikira (Subscibers) ku rubuga rwa YouTube byatumye gihabwa igihembo cya zahabu (Golden Plaque) gihabwa shene ya YouTube ibashije kugeza kuri iyi mibare.
Kuri uyu wa gatatu tariki 12 Ugushyingo 2025 nibwo RBA yashyikirjwe iki gihembo cya zahabu cya YouTube cyakirwa n’umuyobozi wayo Barore Cleophas.
Shene ya YouTube ya RBA yatangiye gukora tariki 25 Ugushyingo 2013, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru yarimaze gushyirwaho amashusho (Videos) zigera ku 31,947 zimaze kurebwa n’abasaga 241,689,311.
Amashusho ari kuri iyi YouTube amaze kurebwa kurusha andi ni ayo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yari yitabiriye umuhango wo kwinjiza mu gisirikare, RDF abofisiye 568 wabaye tariki 4 Ugushyingo 2022, aya mashusho amaze kurebwa n’abagera kuri 2,709,768.



