Rayon Sports yatumije inama y’inteko rusange

422

Abanyamuryango wa Association Rayon Sports batumiwe mu nama y’Inteko rusange izaba tariki 7 Nzeri 2025 guhera saa tatu za mu gitondo kuri Delight Hotel Nyarutarama.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Association Rayon Sports, Muvunyi Paul, ivuga ko mu ngingo zizaganirwaho harimo: Raporo y’ibikorwa na raporo y’umutungo by’umwaka wa 2024-25, gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imari by’umwaka wa 2025-26, raporo y’ubugenzuzi bw’imiyoborere n’umutungo by’umwaka wa 2024-25, raporo y’ibikorwa by’akanama gashinzwe gukemura amakimbirane muri 2024-25 ndetse n’ibindi.

Iyi nama y’inkeko rusange igiye kuba nyuma y’uko mu mpera z’ukwezi gushize nabwo  Inama nkuru y’ubutegetsi ya Association Rayon Sports yari yatumije inteko yagombaga kuba tariki 24 Kanama 2025 gusa komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thadee isaba ko itategurwa icyo gihe kuko hari ibindi bikorwa byinshi byo kubanza gukora byarimo no gutegura Umunsi w’Igikundiro (Rayon Day) wabaye tariki 15 Kanama 2025.

Hashize iminsi havugwa umwuka utari mwiza mu buyobozi bwa Rayon Sports ndetse ibi biza byiyongera ku minsi 45 yahawe na FIFA ngo ibe yishyuye umutoza wahoze ayitoza ukomoka muri Brazil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho amafaranga angana n’ibihumbi $22.5 imubereyemo kuko yamwirukanye binyuranyije n’amategeko.

Uyu mwanzuro wafashwe tariki 12 Kanama 2025, mu gihe Robertinho asigaye ari umutoza wa club Jeddah yo muri Saudi Arabia.

 

Ibaruwa itumira abanyamuryango ba Rayon Sports mu nama y’inteko rusange