Rayon Sports yihanije AS Muhanga mu mukino wa gicuti

257
Abdelaziz HARERIMANA “Rivaldo” yatsinze igitego cye cya mbere muri Rayon Sports nyuma yo kuva muri Gasogi United

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Muhanga ibitego 4-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri sitade y’akarere ka Muhanga.

Kuri iki cyumweru tariki 27 Nyakanga 2025 nibwo AS Muhanga y’umutoza GATERA Moussa iherutse kuzamuka mu kiciro cya mbere yakiriye Rayon Sports mu mukino wa gicuti wabereye kuri sitade ya Muhanga saa cyenda z’umugoroba.

Wari umukino wa gicuti wa mbere AS Muhanga yarikinnye mu gihe wari uwa kabiri kuri Rayon Sports nyuma y’uwo yatsinze MIROPLAST ibitego 3-0 wabereye mu Nzove.

Umutoza Afhamia Lotfi wa Rayon Sports yabanje mu kibuga umuzamu Drissa Kouyate, Serumogo Ali Omar, Musore Prince, Bayisenge Emery uherutse gusinyira iyi kipe avuye muri Gasogi United, Emmanuel, Niyonzima Olivier “Seif” uherutse kongera amasezerano, Tambwe Gloire, Chelly Mohamed, Bingi Belo, Adama Bagayogo na Ntarindwa Aimable uherutse gusinyira iyi kipe avuye muri Mukura VS.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Umukino watangiye Rayon Sports yiharira umupira ndetse ikataka izamu rya AS Muhanga cyane iciye mu mpande gusa ikagenda ihusha uburyo butandukanye burimo nk’ubwo Serumogo yahushije, AS Muhanga nayo yanyuzagamo ikagerageza kwataka.

Rayon Sports yabonye igitego cya mbere kuri penaliti yatewe neza na Adama Bagayogo ku munota wa 37 ariko umuzamu Hategekimana Bonheur wanakiniye Rayon Sports umupira awukuramo gusa Bagayogo aba bugufi ahita yongera awusonga mu izamu, penaliti yabonetse nyuma y’ikosa ryari rikorewe Musore Prince mu rubuga rw’amahina, igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri n’ubundi Rayon Sports yaje igaragaza inyota y’ibitego, ibi byaje no kuvamo amakosa y’ubwugarizi bwa AS Muhanga yavuyemo igitego cya kabiri cya Rayon Sports cyatsinzwe na Harerimana Abdelaziz “Rivaldo” ku munota wa 64 w’umukino, kiba igitego cya mbere atsinze muri iyi kipe y’ubururu n’umweru.

Ubwugarizi bwa AS Muhanga bwongeye kurangara maze Assana Na bamuha umupira ari wenyine ahita atera mu izamu neza atsinda igitego cya 3 cya Rayon Sports ku munota wa 81 mbere y’uko Rukundo Abdul Rahman “Paplay” atsinda igitego cya kane kuri penaliti ku munota wa 85 w’umukino.

Uyu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi biganjemo aba Rayon Sports bari banyotewe no kongera kubona ikipe yabo ikina mu kibuga.

Rayon Sports irakomeza gukina imikino ya gicuti kuri uyu wa gatanu tariki 1 Kanama 2025 itangira Rayon Week aho izakina na Gasogi United i Nyanza.

Bayisenge Emery yakinnye umukino wa mbere muri Rayon Sports nyuma yo kuva muri Gasogi United
Abakinnyi 11 ba AS Muhanga babanje mu kibuga
Abdelaziz HARERIMANA “Rivaldo” yatsinze igitego cye cya mbere muri Rayon Sports nyuma yo kuva muri Gasogi United
Assana Na nyuma yo gutsinda igitego cya gatatu cya Rayon Sports