Rayon izatangira ihura na Kiyovu: Hatangajwe uko amakipe azahura muri Shampiyona ya 2025-26

108

Rwanda Premier League ifite mu nshingano Shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere mu umupira w’amaguru mu bagabo yashyize hanze uko amakipe azahura (Fixtures) mu mwaka w’imikino wa 2025-26 nyuma yo gutangaza amatariki y’ingenzi ya shampiyona.

Tariki 21 Kanama 2025 nibwo Rwanda Premier League iyobowe na Jules Karangwa yatangaje amatariki y’igihe iminsi itandukanye ya shampiyona izakinwa harimo kuba imikino y’umunsi wa mbere izakinwa hagati ya tariki 12-14 Nzeri 2025 naho umunsi wa nyuma ugakinwa hagati ya tariki 22-24 Gicurasi 2026.

Aya matariki yatangajwe icyumweru gishize yasize amatsiko kuri benshi y’uko amakipe azagenda ahura kuri iyo minsi itandukanye gusa Rwanda Premier League yamaze impungenge abakunzi b’umupira w’amaguru itangaza ko bitarenga iki cyumweru hadatangajwe uko amakipe azagenda ahura muri shampiyona.

Kuri uyu wa gatatu tariki 27 Kanama 2025 nibwo Rwanda Premier League yashyize hanze uko amakipe azahura mu gice cya mbere cya shampiyona, kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa 15 usoza imikino ibanza ya shampiyona.

Umunsi wa mbere wa shampiyona uzatangira ku wa gatanu tariki 12 Nzeri 2025 ikipe ya Gorilla FC yakira AS Muhanga kuri Kigali Pele Stadium saa cyenda z’umugoroba.

Imikino izakomeza ku wa gatandatu tariki 13 Nzeri 2025:

  • Etincelles 15:00 Gasogi United (Sitade Umuganda)
  • Bugesera 15:00 Gicumbi (Sitade ya Bugesera)
  • Mukura VS&L 15:00 Musanze (Sitade Kamena)
  • Police FC 15:00 Rutsiro (Kigali Pele Stadium)
  • Kiyovu Sports 18:30 Rayon Sports (Kigali Pele Stadium)

Imikino izakomeza ku munso wo ku cyumweru tariki 14 Nzeri 2025 ikipe ya AS Kigali yakira Amagaju kuri Kigali Pele Stadium saa cyenda z’umugoroba naho umukino APR FC izakiramo Marines FC kuri Kigali Pele Stadium uzaba ikirarane kuko APR FC ishobora kuzaba ikiri muri Tanzania muri CECAFA Kagame Cup 2025.

Rayon Sports nyuma yo kwakira na Kiyovu ku munsi wa mbere izakira Police FC ku munsi wa kabiri wa shampiyona, iyi mikino ibiri itangira shampiyona yitezweho kuba ikizamini gikomeye ku mutoza Afhamia Lotfi wa Rayon Sports.

Umukino uba utegerejwe na benshi wa APR FC na Rayon Sports uteganyijwe ku wa gatandatu tariki 8 Ugushyingo (11) 2025 kuri sitade Amahoro i Remera, uyu ni nawo mukino wonyine rukumbi uteganyijwe kuri iyi sitade.

Wanyura hano ureba uko amakipe azahura mu buryo burambuye: Fixtures za Rwanda Premier League 2025-26

Amakipe 16 azakina shampiyona y’u Rwanda:

  1. Amagaju FC
  2. APR FC
  3. AS Kigali
  4. AS Muhanga
  5. Bugesera FC
  6. Etincelles FC
  7. Gasogi United
  8. Gicumbi FC
  9. Gorilla FC
  10. Kiyovu Sports
  11. Marine FC
  12. Mukura VS&L
  13. Musanze FC
  14. Police FC
  15. Rayon Sports
  16. Rutsiro FC