Ikipe ya Police FC irakina umukino wa kabiri wa gishuti n’ikipe ya Rutsiro FC kuri Sitade Umuganda mu karere ka Rubavu.
Umukino wa mbere wa gishuti Police FC yakinnye yawutsinzwemo n’Intare FC yo mu kiciro cya kabiri igitego 1-0.
Kuri uyu wa gatatu tariki 23 Nyakanga 2025, Police FC irakina na Rutsiro umukino wa gishuti saa cyenda z’umugoroba kuri Sitade Umuganda.
Ku Cyumweru tariki 20 Nyakanga nibwo Police FC y’umutoza Ben Moussa yavuye i Kigali yerekeza i Rubavu mu myitozo yo gukomeza kwitegura umwaka utaha w’imikino.
Kuri uyu wa kabiri, iyi kipe ikomeje imyitozo i Rubavu yasuwe na Visi Perezida wa kabiri, ACP Rtd Rangira Bosco n’Umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi wayo CIP Claudette Umutoni mbere yo gukina umukino wa gishuti.

Biteganyijwe ko Police FC izakina undi mukino wa gishuti na Marines FC mbere yo gusubira i Kigali ku Cyumweru tariki 27 Nyakanga.

