
Perezida wa komite y’inzibacyuho iyoboye ikipe ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah yemeje ko umutoza Haringingo Francis ari umutoza wa Rayon Sports, ko impamvu atatoje umukino wa Gicumbi FC wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Mata 2026 ari ukubera FERWAFA.
Kuri iki Cyumweru tariki 5 Mata 2026 nyuma y’uko Rayon Sports y’abagore yari mu byishimo byo kwegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yabajijwe ku kibazo cy’umutoza Haringingo Francis kimaze iminsi kihariye inkuru nyamukuru za siporo mu Rwanda.
Perezida Murenzi yavuze ko ku ruhande rwa Rayon Sports, Haringingo ari umutoza wayo ndetse ufite w’amasezerano y’akazi.
Perezida Murenzi yakomeje avuga ko ibibazo gihari kiri hagati ya Haringingo ku giti cye ndetse n’ikipe ya Kiyovu Sports yatozaga.
Yagize ati,”Haringingo ni umutoza wa Rayon Sports, yasezeye muri Kiyovu kandi asezera mu buryo bwemewe n’amategeko, ngira ngo wenda Kiyovu iracyari gushaka icyatuma wenda Haringingo bagira ibindi biganiro baganira ariko Haringingo yasezeye ku itariki 26 (Werurwe), turamwegera tumubaza niba yashobora kudutoza? Abanza kutubwira y’uko afite n’andima-contact (ibiganiro) y’amakipe hanze ariko itariki 31 (Werurwe), icyo gihe yaratubwiye ngo reka mbitekerezeho mbanze nganire n’abandi banyifuzaga,
Iratiki 31 turaganira, atwereka amasezerano yarafitanye na Kiyovu, atwereka ubwegure bwe yagize, dusanga twebwe mu buryo bw’amategeko umuntu washatse gusezera aho yarari kandi yiteguye kubahiriza ibiteganywa n’amasezerano ntampamvu tutari bumusinyishe, twaramusinyishije kuva tariki 1 (Mata) ni umutoza wa Rayon Sports, kuba ataratoje ejo (Ku wa gatandatu ku mukino Rayon Sports yanganyijemo na Gicumbi 0-0) ni icyemezo cyafashwe na Federasiyo (FERWAFA). Federasiyo ifite uburyo igomba gukemura ibibazo by’abakinnyi n’abatoza, dutegereje y’uko icyo kibazo gikemuka burundu ariko nk’abarayon ntabwo twiteguye kubona umutoza wacu twasinyishije, watangiye gutoza, yicara muri tribune (Mu bafana) mu gihe tumukeneye ku kibuga,
Icyo dusaba federasiyo, yihutire gukemura iki kibazo kuko byaba ari ukuduteza ikibazo, ejo n’ejobundi resultats (umusaruro) zitaba nziza kubera ko tudafite umutoza ubwo twabiganiraho na Federasiyo kuko niba Kiyovu ifite ibyo imurega bafite aho bazabikemurira ariko twebwe umutoza dufitanye amasezerano. Icyo dusaba Federasiyo ni ukuduha uburenganzira bwacu no guha uburenganzira umutoza.”
Umutoza w’umurundi Haringingo Francis Christian yatangajwe nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports tariki 31 Werurwe 2026, bikavugwa ko yasinye amasezerano yo kurangiza uyu mwaka w’imikino hanyuma akazongererwa amasezerano bigendanye n’umusaruro azagira.
Kuva icyo gihe, Haringingo niwe ukoresha imyitozo ikipe ya Rayon Sports ariko umukino Rayon Sports yakinnyemo na Gicumbi wagombaga kuba ari uwa mbere kuri we ntabwo yawutoje kuko Kiyovu Sports yamureze muri FERWAFA ivuga ko yatandukanye nayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibi nibyo byatumye FERWAFA ifata icyemezo cyo kuba ibujije Haringingo gutoza Rayon Sports kugeza ikibazo kiri hagati ye na Kiyovu Sports gikemutse.

