Perezida Samia Suluhu Hassan yashyizeho Guverinoma nshya irimo umukobwa we

Umukobwa wa Perezida Samia yashyizwe muri Guverinoma

Nyuma yo gutorerwa indi manda yo kuyobora Tanzania, Perezida Samia Suluhu Hassan yashyizeho Guverinoma nshya kuri uyu wa mbere tariki 17 Ugushyingo 2025 irimo umukobwa we, umukwe we n’umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete.

Perezida Samia yagize umukobwa we Wanu Hafidh Ameir Minisitiri wungirije w’Uburezi naho umukwe we Mohammed Mchengerwa amugira Minisitiri w’Ubuzima muri Tanzania.

Mohammed Mchengerwa yagizwe Minisitiri w’Ubuzima

Mohammed Mchengerwa w’imyaka 46 akaba asanzwe ari umugabo wa Wanu Hafidh Ameir w’imyaka 43.

Undi washyizwe muri Guverinoma ni Ridhiwani Kikwete akaba ari umuhungu wa Jakaya Kikwete wabaye Perezida wa Tanzania mu gihe cy’imyaka 10 kuva muri 2005 kugeza muri 2015.

Ridhiwani Kikwete

Ridhiwani Kikwete yagizwe Umunyamabanga wa Leta mu Biro bya Perezida ushinzwe abakozi ba Leta n’imiyoborere myiza muri Guverinoma nshya ya Perezid Samia Suluhu Hassan.

Nyuma y’uko Perezida Samia ashyize muri Guverinoma abo bafitanye isano byongeye guteza urunturuntu muri iki gihugu nyuma y’uko amatora yakurikiwe n’imyigaragambyo yasabaga impinduka muri iki gihugu.

Indi nkuru wasoma: Samia Suluhu Hassan yarahiriye kuyobora Tanzania muri manda ye ya kabiri