Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagabiye inka Emir wa Qatar Sheikh Tamin bin Hamad Al Thani mu ifamu ye iherereye Kibugabuga.
Kuri uyu wa kane tariki 20 Ugushyingo 2025, Emir wa Qatar Sheikh Tamin bin Hamad Al Thani yasesekaye i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yakirwa na Perezida Paul Kagame ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Abayobozi bombi babanje kugirana ibiganiro mbere yo kwerekeza ku kiraro cya Perezida Kagame giherereye Kabugabuga.
Perezida Kagame yagabiye inka z’inyambo Emir wa Qatar nk’ikimenyetso cy’ubucuti, kubaha, no kwerekana isano rikomeye riri hagati y’aba bayobozi bombi n’ibihugu bayoboye nk’uko bikomoka mu muco Nyarwanda.
Ni ku nshuro ya kabiri Emir wa Qatar Sheikh Tamin bin Hamad Al Thani asura u Rwanda kuko yahaherukaga muri 2019 ubwo yahagiriraga uruzinduko rw’iminsi 3.
Qatar isanzwe ifitanye umubano n’u Rwanda aho yanashoye amafaranga ku kibuga cy’indege cya Bugesera kiri kubakwa kuri ubu, Qatar yagishoyemo agera kuri miliyani 2 z’amadorali ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse ikazaba ifite 60% y’iki kibuga cy’indege kizuzura muri 2028.



