Umufaransa Ousmane Dembele mu bagabo n’umunya-Espagne Aitana Bonmati mu bagore begukanye Ballon d’Or 2025 mu birori byabaye kuri uyu wa mbere tariki 22 Nzeri 2025.
Mu kiciro cy’abagabo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira Paris Saint Germain yegukanye Ballon D’or nyuma gutsinda ibitego 36, agatanga imipira 13 yavuyemo ibitego, agatwara ibikombe 4 mu mikino 58 yakinnye mu mwaka ushize w’imikino.

Abandi begukanye ibihembo mu kiciro cy’abagabo:
- Umutoza w’umwaka: Luis Enrique utoza Paris Saint Germain
- Umukinnyi ukiri muto: Lamine Yamal ukinira FC Barcelone. Ni ubwa kabiri yari yegukanye iki gihembo.
- Umuzamu mwiza w’umwaka: Gianluigi Donnarumma wakiniraga Paris Saint Germain gusa ubu akinira Manchester City.
- Rutahizamu mwiza w’umwaka: Viktor Gyökeres wakiniraga Sporting CP gusa kuri ubu akinira Arsenal
- Ikipe nziza y’umwaka: Paris-Saint Germain
Mu kiciro cy’abagore, Umunya-Espagne Aitana Bonmati ukinira Barcelona mu kibuga hagati niwe wegukanye Ballon D’or ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Bonmati w’imyaka 27 yafashije Barcelona gutwara ibikombe bitatu bikinirwa muri Espagne no kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League yatsinzwemo na Arsenal igitego 1-0 ndetse afasha n’ikipe y’igihugu ya Espagne kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Uburayi yatsinzwemo n’Ubwongereza.

Abandi begukanye ibihembo mu kiciro cy’abagore:
- Umutoza w’umwaka: Sarina Wiegman utoza Ikipe y’igihugu n’Ubwongereza
- Umuzamu mwiza w’umwaka: Hannah Hampton ukinira Chelsea
- Rutahizamu mwiza w’umwaka: Ewa Pajor ukinira Barcelona
- Umukinnyi ukiri muto: Vicky Lopez ukinira Barcelona
- Ikipe nziza y’umwaka: Arsenal
Ballon d’Or (Umupira wa zahabu) ni ibihembo ngarukamwaka bitangwa n’ikinyamakuru France Football cyo mu Bufaransa kuva 1956 mu kiciro cy’abagabo, mu bagore byatangiye gutangwa muri 2018.
Mu birori byo gutanga Ballon d’Or hahembwa umukinnyi uba warahize abandi Iburayi mu mwaka w’imikino uba urangiye ari nacyo gihembo nyamukuru, ubundi hahembwa umutoza mwiza w’umwaka, umuzamu mwiza w’umwaka, rutahizamu mwiza w’umwaka, umukinnyi ukiri muto mwiza w’umwaka ndetse n’ikipe nziza y’umwaka.
Ibirori bitangirwamo Ballon d’Or bibera muri Théâtre du Châtelet i Paris mu Bufaransa.