Nta mwana, umubyeyi cyangwa inshuti yange nakwemerera ko yagaragara mu itangazamakuru – Scovia Umutesi.

1061
Umutesi Scovia Mama urwagasabo

umunyamwuga w’umunyamakuru kandi ubikora abikinze cyane Scovia Umutesi amenyesha ko mubuzima bwe nibyo akora yirinda ko umuryango we cyangwa inshuti ze abarinda kugaragara mu itangazamakuru.

Umutesi Scovia benshi bakunze kwita Mama Urwagasabo, ni umubyeyi wubatse, uri hafi kuzuza imyaka 40, akaba umwana wa gatandatu mu bana icyenda.

Mutesi Scovia yavukiye muri Uganda aho ababyeyi be bari barahungiye, ariko akemera ko ari amahirwe atagirwa n’abandi Banyafurika benshi kuba bo barabashije gutahuka mu Rwagasabo.

Byari mu kiganiro yagiranaga na KT Radio, mumagambo ye yavuze ati “Ubuzima bwanjye bwite, umuryango mvukamo, uwo nashatsemo n’abantu bari hanze y’akazi nkora, mbarinda itangazamakuru n’ibisa na ryo kubera ko ntabwo bigira uwo byubaha n’uwo bitinya. Iyo abantu baza, babandi tubona ku mbunga nkoranyambaga wenda ukabona barimo baratuka Scovia, jyewe ku rwego ndiho nshobora kubyakira, ibirenze umurongo nkaba nabibaza amategeko kugira ngo abibambarize.

Aho yakomeje agira ati “Ariko kuza umuntu akavuga ko ndi mubi, uko ngaragara, hari igihe papa wanjye atabikunda. Noneho bakajya no gushaka ifoto ya papa wanjye bati dore barasa! Icyo gihe mbaye naravuze amazina ya data nkamushyira hanze, mu by’ukuri naba naragize uruhare rwo gutuma umuntu runaka asuzugura umubyeyi wanjye, umugabo wanjye, abana banjye cyangwa mabukwe n’abandi.

Mukiganiro Scovia Mutesi yavuze ko ari yo mpamvu yirinda kuvugira mu itangazamakuru imyirondoro ye yose uko yakabaye.
Akomeza ati “Ni yo mpamvu ntaribujye kuvuga ngo nitwa runaka mwene runaka, navutse ntya, nkura ntya, gusa uko biri kose, icyo nababwira, narezwe nk’uko abandi bana bakura mu muryango, nubwo twagize ibyago tukavukira mu buhungiro.”

Akaba yatanaje kubiendanye n’umwuga we wi itangazamakuru,  Scovia Mutesi avuga ko iyo hari inkuru yashyize ahagaragara, abantu batandukanye bakamusaba kuyireka bavuga ko ntacyo iribumarire abantu, ngo ashobora kuyihagarika kabone nubwo yaba atarumva impamvu, ariko akabikorera kuba byahurijweho n’abantu benshi kandi batagamije inabi kuri we.

Umutesi_scovia kuri B&B