Nsoneye Emmanuel wari umugenzuzi muri Rwanda FDA yatawe muri yombi

Nsoneye Emmanuel wari unugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi.

Aya makuru yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB kuri uyu wa mbere tariki 17 Ugushyingo 2025.

RIB yatangaje ko Nsoneye yatawe muri yombi ndetse na Uwamariya Beatha wari nyir’uruganda DUSANGIRE PRODUCTION Ltd rukora inzoga mu Karere ka Bugesera bombi bakurikiranyweho icyaha cya ruswa.

RIB yavuze ko Nsoneye yagiye asaba akanahabwa ruswa y’amafaranga na Uwamariya kugira ngo asonerwe binyuranije n’amategeko mu igenzura rikorwa n’Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti.

Dosiye zaba bombi zoherejwe mu Bushinjacyaha mu gihe Nsoneye afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge naho Uwamariya akaba afungiye ku ya Nyamata mu karere ka Bugesera.

RIB yaboneyeho kuburira abakora ibintu bitujuje ubuziranenge, ibibutsa ko bakwiye kubihagarika kuko binyuranyije n’amategeko.

RIB yongeye kwibutsa abakoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite ko ari kimwe mu bikorwa bihanwa n’amategeko bitihanganirwa na gato.