Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko

Niyo Bosco na Mukamisha basezeranye imbere y'amategeko

Umuhanzi Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mukamisha Irene mu muhango wabereye mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo kuri uyu wa kane tariki 10 Ukuboza 2025.

Niyo Bosco na Mukamisha basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko tariki 17 Nzeri 2025 mu birori byabereye La Palisse Gashora, Niyo Bosco yambitse impeta uyu mukunzi we amusaba ko yamubera umugore.

Biteganyijwe ko tariki 16 Mutarama 2026 aribwo Niyo Bosco na Mukamisha bazakora ubukwe nk’uko babitangaje.

Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazwiho ubuhanga mu kuririmba neza no kwandika indirimbo aho anandikira bagenzi be bafatanya umwuga, ukongeraho kuba azi gucuranga ibikoresho by’umuziki by’umwihariko gitari (Guitar).

Niyo Bosco yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Seka’, ‘Piya puresha’, ‘Urugi’, ‘Ubigenza ute?’, ‘Imbabazi’, ‘Eminado’ n’izindi nyinshi.