NBA: Los Angeles Clippers yambara “Visit Rwanda” yatangiye nabi Shampiyona

LA Clippers yatangiye Shampiyona itsindwa

Ikipe ya Los Angeles Clippers yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaserutse bwa mbere muri Shampiyona yo muri iki gihugu, NBA itsindwa umukino na Utaj Jazz amanota 129-108.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki 23 Ukwakira 2025 ku isaha y’i Kigali nibwo Los Angeles Clippers yakiriwe na Utah Jazz mu mukino wayo wa mbere muri Shampiyona ya NBA.

Los Angeles Clippers yaserutse mu mwambaro wanditseho “Visit Rwanda” ahagana ku ibere ry’ibumoso nk’uko bikubiye mu masezerano Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwagiranye n’iyi kipe yatangajwe tariki 29 Nzeri 2025.

Los Angeles Clippers yo mu gice cy’Iburengerazuba (Western Conference) yatangiye itsindwa na Utah Jazz amanota 129-108 n’ubwo bamwe mu bakinnyi bayo bari bagerageje kwitwara neza barimo nka Ivica Zubac watsinze amanota 19, James Harden na Brook Lopez batsinze amanota 15 na John Collins watsinze amanota 14.

Abakinnyi batanu ba Los Angeles Clippers bari babanje mu kibuga ni James Harden, Bradley Beal, Kawhi Leonard, Derrick Jones Jr na Ivica Zubac

Los Angeles Clippers izagaruka mu kibuga ku wa gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025 saa kumi n’igice za mu gitondo (04:30) yakira Phoenix Suns kuri Intuit Dome.