Muheto wabaye miss yamaze gukatirwa n’inkiko kubyaha yari akurikiranyweho

639
Muheto Nshuti Divine wabaye Miss w’u Rwanda wa 2022 yakatiwe n'inkiko

Ku wa 06 Ugushyingo 2024, nyuma yuko urubanza rwe ruburanishijwe mu cyumweru gishize, aho Ubushinjacyaha rwari rwamusabiye igihano cy’igifungo cy’amezi 18, n’ihazabu y’ibihumbi 220 Frw.

Ubwo hasomwaga umwanzuro w’Urukiko kuri uyu wa Gatatu, rwavuze ko uregwa adahamwa n’icyaha cyo guhunga ahabereye impanuka.

Aho Umucamanza yagarutse ku byatangajwe n’Ubushinjacyaha mu iburanisha, yavuze ko Muheto yemera ko yatwaye imodoka yanyoye ibisindisha, dore ko ubwo yafatwaga yakoze impanuka, yasanzwemo igipimo cya 4 mu gihe umuntu atemerewe gutwara ikinyabiziga yarengeje 0.8.

Mu iburanisha ryabaye mu cyumweru gishize, Muheto Nshuti Divine wabaye Miss w’u Rwanda wa 2022, yari yasabye Umucamanza guca inkoni izamba, akarekurwa kuko iminsi 11 yari amaze muri Kasho yari amaze kuyigiraho isomo, bityo ko atazongera gukora ibi byaha.

Aha urukiko rwanzuye ko Uregwa ahanishwa igifungo cy’amezi atatu asubitse mu gihe cy’umwaka, ndetse no gutanga ihazabu y’ibihumbi 190 Frw, kuko yaburanye yemera icyaha, ndetse akagisabira imbabazi.