Misiri mu bakobwa na Côte d’Ivoire mu bahungu begukanye igikombe cy’Afurika 2025

21

Amakipe ya Misiri mu bakobwa na Côte d’Ivoire mu bahungu niyo yegukanye igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 16 cyaberaga mu i Kigali mu Rwanda kuva tariki 2 Nzeri 2025.

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Nzeri nibwo muri Petit Stade i Remera habereye imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 16 cyaberaga mu Rwanda ku nshuro yacyo ya mbere, amakipe y’ibihugu 12 niyo yitabiriye mu bahungu naho amakipe 11 yitabira mu bakobwa.

Mu kiciro cy’abahungu, amakipe 12 yagabanyijwe mu matsinda 3 y’amakipe 4, amakipe yose yarazengurukanye maze hazamuka amakipe 2 muri buri tsinda ajya muri 1/4, aya makipe yiyongereyeho amakipe andi abiri yari yatsinzwe neza (Best Loosers) maze aba amakipe 8 akina muri 1/4.

Ku mukino wa nyuma, ikipe ya Côte d’Ivoire yacakiranye na Cameroon maze iyitsinda amanota 62-49 biyiha kwegukana igikombe cy’uyu mwaka naho Mali yegukana umwanya wa gatatu itsinze Misiri amanota 58-51.

Ni ubwa mbere Misiri yarangije iyi mikino itabashije kwegukana umudali mu mateka yayo.

Côte d’Ivoire yatsinze imikino yose uko ari 6 yakinnye muri iri rushanwa.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 8 mu gihe Uganda yabaye iya 5, ikurikirwa na Tunisia na Angola naho Liberia ikurikira u Rwanda, Maroc yabaye iya 10, ikurikirwa na Guinea mu gihe Sierra Leone yabaye iya 12.

Mu kiciro cy’abakobwa hitabiriye amakipe y’ibihugu 11, nk’uko byagenze mu bahungu nayo yagabanyijwe mu matsinda 3 y’amakipe 4 uretse itsinda rya mbere ryarimo amakipe atatu arimo n’u Rwanda, amakipe yarazengurukanye muri buri tsinda maze amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ahita abona itike ya 1/4 maze hiyongeraho andi makipe abiri yatsinzwe neza (Best Loosers).

Ku mukino wa nyuma, Misiri yegukanye igikombe itsinze Côte d’Ivoire amanota 66-54 naho Cameroon yegukana umwanya wa gatatu itsinze Mali amanota 55-53.

Misiri na Côte d’Ivoire zahise zibona itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 kizaba umwaka utaha wa 2026.

Umunyamisiri Fatma Abdella yahembwe nk’umukinnyi wahize abandi muri iri rushanwa (MVP) ndetse aza mu ikipe y’irushanwa hamwe na Zeina Amin bakinana, umunya-Cameroon Shanice Mbaha, n’abanya-Côte d’Ivoire babiri aribo Jane Diomande na Emmanuela William.

Fatma Abdella yahembwe nka MVP

Ikipe yahize izindi mu myitwarire (Fair Play Award) ni Tanzania, uwakoze rebound nyinshi yabaye Emmanuela William, uwatsinze amanota 3 menshi kurusha abandi ni umunya-Tanzania Glory Ngowo naho Jane Diomande yahembwe nk’uwatsinze amanota menshi muri iri rushanwa.

Kuva igikombe cy’Afurika mu bakobwa cyatangira gukinwa nibwo bwa mbere Mali itari yegukanye iki gikombe kuko inshuro 8 zose ziheruka ariyo yari yegukanye iki gikombe kuva muri 2009 cyatangira gukinwa.

Ikipe y’irushanwa

U Rwanda rwegukanye umwanya wa 6 inyuma ya Angola naho ikipe ya karindwi yabaye Tanzania, Tunisia iba iya 8, Maroc iba iya 9, Kenya iba iya 10 naho Guinea iba iya 11.