Ku nshuro ya mbere hatanzwe ibihembo bya MEdwell (MEdwell Awards 2025) mu rwego rwo gushimira abakora mu nzego z’ubuzima bahize abandi hibandwa ku mibereho myiza, ibi bihembo byatangiwe mu birori byabereye muri Century Park Hotel and Residences Nyarutarama ku wa gatandatu tariki 11 Ukwakira 2025.
Ibirori byatangiwemo ibi bihembo byabaye mu ijoro ryo ku wa gatandatu nyuma y’uko hasojwe imikino ya volleyball yari mu bikorwa by’iminsi ibiri bya MEdwell Initiative ndetse n’igikorwa cya siporo rusange cyabaye ku wa gatanu tariki 10 Ukwakira nimugoroba. Muri siporo rusange, abakora mu nzego z’ubuzima bazengurutse Kigali Golf Club.

Umuyobozi wa MEdwell Initiative, Dr. Eugene Tuyishime yatangiye atanga ikaze ku bari bitabiriye ibi birori ndetse yerekana akamaro k’imibereho myiza y’abakozi agira ati,”Dukeneye kubanza kwiyitaho kugira ngo dushobore kwita ku barwayi bacu, kandi gushyira imbere imibereho myiza ni ingenzi cyane.”
Uwaruhagarariye Ishyirahamwe ry’Abagaga batera Ikinya mu Rwanda, Rwanda Society of Anesthesiologists (RSA) yashimye MEdwell Initiative ndetse asaba Minisiteri y’Ubuzima gutegura ibikorwa nk’ibi ku buryo buhoraho.
Muri ibi birori byitabiriwe n’abantu barenga ijana (100) bakora mu nzego z’ubuzima hahembwe amakipe y’ibigo yitwaye neza muri volleyball ariyo Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE (Ministry of Health) mu bagabo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC (Rwanda Biomedical Centre) mu bagore.


Umushyitsi w’icyubahiro Dr, Menelas Nkeshimana yashimangiye ko Minisiteri y’Ubuzima ishyigikiye bikomeye iki gikorwa, yagize ati,”Mu izina rya Minisiteri y’Ubuzima, ndashimira cyane imbaraga n’umushinga wa MEdwell Initiative uyobowe na Dr. Eugene Tuyishime afatanyije na Bwana Alphonse Nsengiyumva, batumye igikorwa nk’iki kiba. Ntimuzazuyaze guhamagara Minisiteri y’Ubuzima mu gihe mukeneye ubufasha.”
Abakora mu nzego z’ubuzima bahawe ibihembo by’ishimwe ni barindwi (7) barimo:
Dr. Gaston Nyirigira
Dr. Nyirigira yahawe igihembo cy’uwahize abandi mu gukora Ubushakashatsi ku Buzima Bwiza (Wellness Research Award) kubera uruhare yagaragaje mu guteza imbere ubumenyi n’imyitwarire yita ku buzima bwiza mu buvuzi, cyane cyane binyuze mu bushakashatsi, guhanga udushya no kugena ingamba z’ubuzima.

Dr. Gaston Nyirigira ni umuganga mukuru w’inzobere mu gutera ikinya (Anesthesiologist) ndetse n’inzobere mu kuvura ububabare (Pain Specialist) mu bitaro bya King Faisal, akaba kandi ari umwarimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda no muri Africa Health Sciences University.
Dr. Jackson Kwizera Ndekezi
Dr. Ndekezi yahawe igihembo cy’Umwarimu mwiza ku mibereho myiza (Welleness Education Award) kubera kugaragaza ubuhanga n’ubwitange mu kwigisha, guhugura no gutoza abandi bigafasha abakora mu nzego z’ubuzima gukora neza no gukomera haba ku mubiri, mu bwenge na roho.

Dr. Jackson Kwizera Ndekezi ni umwe mu bayoboye ibikorwa by’uburezi mu bijyanye n’imibereho myiza mu Rwanda. Ni Umuganga w’Inzobere mu gutera ikinya (Consultant Anaesthesiologist), akaba Umuyobozi w’Ishami ry’Abaganga batera ikinya mu bitaro bya King Faisal, ndetse ni Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda. Afite umuhate ukomeye mu guteza imbere ubunyamwuga mu buvuzi ndetse no kubungabunga imibereho myiza y’abakozi.
Regis Ishimwe
Ishimwe yahawe igihembo cy’umuyobozi mwiza ukizamuka mu mibereho myiza (Wellness Rising Star Award) nk’umuyobozi mushya urangwa n’ishyaka, ubuvumbuzi n’ubwitange bigamije kubaka ejo hazaza heza h’imibereho myiza mu Rwanda.

Bwana Regis Ishimwe yabaye Visi Perezida ushinzwe ibikorwa byo hanze (External Affairs) mu Rugaga rw’Abanyeshuri Biga Ubuganga muri Kaminuza mu Rwanda, MEDSAR muri 2024-25, yateguye amahugurwa menshi yo kongerera ubumenyi abiga ubuvuzi, yibanda ku buhanga mu kubaga no gukorera mu matsinda, kandi buri gihe ashyiramo ibiganiro bigaruka ku mibereho myiza ndetse yayoboye ibikorwa byinshi bigamije gufasha abaturage, birimo ubukangurambaga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina no ku kurwanya inda ziterwa abangavu byageze ku bantu barenga ibihumbi 60 bo mu turere dutanu tw’igihugu.
Prof. Emmanuel Kayibanda
Prof Kayibanda yahawe igihembo nk’umuntu wageze ku bikorwa by’indashyikirwa mu buzima bwe (Lifetime Achievement Award) kubera kugaragaza umuhate, ubuyobozi bufite icyerekezo n’ubwitange byagize uruhare rukomeye mu rwego rw’ubuzima, uburezi no mu iterambere ry’ubunyamwuga.
Prof. Emmanuel Kayibanda ni umwe mu nkingi za mwamba mu rugaga rw’abaganga mu Rwanda, arabaga, ni umwarimu, n’umuvumbuzi wamaze ibinyacumi birenga bine (4) aharanira guteza imbere urwego rw’ubuzima mu gihugu.

Prof. Kayibanda niwe washinze Ishyirahamwe ry’Abaganga Babaga mu Rwanda, Rwanda Surgical Society, yabaye Perezida wa mbere w’Inama y’Abaganga mu Rwanda, Rwanda Medical Council, yabaye umuyobozi w’ishami ryo kubaga mu bitaro bya CHUK yanabereye umuyobozi mukuru, yabaye umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi mu bitaro bya King Faisal ndetse kuri ubu ni umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ireme n’Iyemezabuziranenge mu Buvuzi mu Rwanda, Rwanda Agency for Accreditation and Quality Healthcare.
Dr. Jean Bonaventure Uwineza
Dr. Uwineza yahawe igihembo nk’umuntu wageze ku bikorwa by’indashyikirwa mu buzima bwe (Lifetime Achievement Award) ku bwo kurangwa no gutanga serivisi inoze, ubuyobozi bwiza, no gutanga umusanzu urambye mu mwuga we. Iki gihembo kimushimira ku bw’itange, guhanga udushya no kugira uruhare rukomeye rugikomeza gutanga icyerekezo ku hazaza.

Dr. Jean Bonaventure Uwineza agaragaza izi ndangagaciro nk’Umuganga w’inzobere mu gutera ikinya (Senior Consultant Anaesthesiologist) mu bitaro bya King Faisal ndetse n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda. Afite imyaka irenga 20 y’akazi gahoraho mu gutera ikinya no mu buvuzi bwihutirwa (Critical care), aho yatanze ubuvuzi bw’inzobere mu byumba byo kubagiramo abarwayi no mu mashami yita ku barwayi barembye, by’umwihariko mu bitaro bya CHUK no muri King Faisal. Yabaye Umuyobozi w’Ishami ry’Abaganga batera ikinya mu gihe kirenga imyaka irindwi (7), ateza imbere gushyira mu bikorwa ubuvuzi no gukorera mu matsinda.
Dr. Uwineza kandi ni inkingi mu burezi mu bijyanye no gutera ikinya mu Rwanda, aho yatoje abasaga 450 badasanzwe ari abaganga batera ikinya (non-physician anesthetists) ndetse agahugura abasaga 45 b’inzobere mu gutera ikinya. Ubuyobozi bwe bugera ku rwego rw’igihugu binyuze mu bikorwa byo kunonosora ireme ry’ubuvuzi, harimo no gutangiza WHO Surgical Safety Checklist no gushyira mu bikorwa gahunda zo guhugura na porogaramu ya CPD.
Bwana Emmanuel Ladislaus Rusats
Rusats yahawe igihembo nk’umuntu wageze ku bikorwa by’indashyikirwa mu buzima bwe (Lifetime Achievement Award) ku bwo kurangwa no gutanga serivisi inoze, ubuyobozi bwiza, no gutanga umusanzu urambye mu mwuga w’ubuvuzi bigafasha abandi.

Rusats ni umuganga ubaga kandi ukoresha imashini zifasha umutima n’ibihaha by’umurwayi mu gihe ari kubagwa (Clinical Perfusionist) ndetse ni umuganga utera ikinya (Non-Physician Anaesthetist) mu bitaro bya King Faisal, aha niho yagaragarije indangagaciro mu mwuga we mu gihe kitari gito.
Uretse inshingano ze z’ubuvuzi, Bwana Rusats yagize uruhare rukomeye mu kurema ejo hazaza heza h’ubuvuzi mu gihugu. Yagize uruhare runini mu iterambere rya National Surgical Plan y’u Rwanda, yita ku gutanga ubuvuzi bwo kubaga bunoze kandi bworoshye kubona. Nk’umuntu uhugura kandi wigisha, yahaye umurongo abatekinisiye benshi badasanzwe ari abaganga batera ikinya, asiga umurage urambye mu gushyira mu bikorwa umwuga no mu burezi.
Dr. Claudine Uzamukunda
Igihembo cy’umukozi wagize ubwitange mu kazi ke (MEdwell Honor of Service Award) cyahawe Dr. Claudine Uzamukunda witabye Imana.

Dr. Uzamukunda yari umuganga wita ku barwayi neza kandi w’inzobere mu gutera ikinya (Consultant Anaesthesiologist) mu bitaro bya CHUK no muri King Faisal. Yagaragaje ubwitange, ubwiyoroshye n’ubuhanga mu kazi ke nk’umuganga.
Dr. Uzamukunda yari umwe mu bagize umuryango Medical Equity and Global Health (IMEGH) watangiye ibi bihembo bya MEdwell awards ndetse yagaragaje ubutwari bwe cyane cyane mu gihe cy’icyorezo cya virusi ya Marbug aho yari mu bimbere agakorana umuhate akemera kwitangira abandi.
Ibi birori byasojwe ku mugaragaro hafatwa amafoto y’abegukanye ibihembo ndetse n’abashyitsi bari babyitabiriye muri rusange.
