Manzi Thierry yongereye amasezerano muri Al Ahli Tripoli

79
Manzi Thierry yongereye amasezerano muri Al Ahli Tripoli yo muri Libya

Myugariro w’umunyarwanda Manzi Thierry yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Al Ahli Tripoli yo muri Libya baherutse no gutwarana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Manzi w’imyaka 29 y’amavuko yageze mu ikipe ya Al Ahli Tripoli muri 2023 avuye muri AS Kigali ndetse aherutse kuyifasha gutwara igikombe cya shampiyona atsinda ibitego bibiri mu mikino ibiri ya nyuma irimo uwa Asswehly na Al Hilal Benghazi.

Manzi yakiniye andi makipe yo mu Rwanda arimo Marines FC, Rayon Sports, APR FC na AS Kigali ndetse n’amakipe nka Dila Gori yo muri Georgia na AS Far Rabat yo muri Morocco.

Ikipe ya Al Ahli Tripoli yashinzwe mu 1951 isanzwe ikinamo na kapite w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad.

Manzi Thierry mu mwambaro wa Al Ahli Tripolie
Bizimana Djihad (Ibumoso) na Manzi Thierry bateruye igikombe cya shampiyona ya Libya