Liverpool ishobora gutera Manchester City gapapu

27

Liverpool yinjiye mu rugamba rwo gushaka umukinnyi wo mu kibuga hagati wa Lyon, Rayan Cherki wifuzwa nandi makipe nka Manchester City.

Umufaransa Rayan Cherki ukina mu kibuga hagati asatira izamu (Attacking midfielder) ariko ushobora no gukina ku ruhande amaze iminsi avugwa mu ikipe ya Manchester City ikeneye umukinnyi nk’uyu nyuma y’igenda rya Kevin De Bruyne.

N’ubwo Manchester City imwifuza gusa ntacyo ibiganiro hagati yayo na Lyon birageraho ngo harebwe niba koko uyu mukinnyi yajya muri Manchester City.

Ku rundi ruhande, Liverpool nayo ikeneye umukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira izamu. Amaso yari yayahanze Florian Wirtz wa Bayer Leverkusen gusa bikomeje kugorana ko yamusinyisha kuko ahenze cyane.

Bayer Leverkusen irifuza amafaranga asaga miliyoni ÂŁ120 ku mudage Florian Wirtz mu gihe Liverpool iri gutanga miliyoni ÂŁ105.

Mu kwishakira inzira, umutoza wa Liverpool Arne Slot yerekeje mu Majyepfo y’Ubufaransa kureba Rayan Cherki ngo baganire arebe niba yamusinyisha.

Mu mwaka ushize w’imikino, Rayan Cherki w’imyaka 21 yakiniye Lyon imikino 44 ayitsindira ibitego 12, atanga imipira 20 yavuyemo ibitego.

Umufaransa Rayan Cherki yaganiriye n’umutoza wa Liverpool Arne Slot