Mu Rwanda, inyubako zidahumanya ibidukikije (Green Buildings) zigamije gukoresha neza ingufu, gukumira imyanda, no gukoresha ibikoresho birambye kandi byongera gukoreshwa.
Guverinoma y’u Rwanda, binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA), yashyizeho ingamba zitandukanye zo guteza imbere inyubako zirengera ibidukikije, izo ngamba zirimo gushyiraho amabwiriza agenga imyubakire igendera ku mahame y’ubwubatsi burambye, gushyigikira ikoreshwa ry’ibikoresho byangiza ibidukikije ku kigero gito, no gukangurira abakora mu rwego rw’ubwubatsi kwitabira iyi gahunda.
Mu rwego rwo gushyigikira inyubako zisukuye, hari ibikorwa bitandukanye byatangiye gushyirwa mu bikorwa, nko kubaka amazu akoresha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba, gukoresha uburyo bwo gufata no kongera gukoresha amazi, ndetse no gukoresha ibikoresho bikomoka ku bidukikije.
Izi nyubako zigira uruhare runini mu kugabanya ibibazo by’imihindagurikirey’ikirere,kugabanya ingufu zikoreshwa mu nyubako, ndetse no kunoza imibereho y’abaturage binyuze mu gutanga umwuka mwiza n’ibidukikije bisukuye.
U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga muri iyi gahunda kugirango rugere ku ntego ziterambere rirambye, hagamijwe kugabanya ihumana no guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije, kugeza ubu mu mujyi wa Kigali hamaze kubakwa inyubako nyinshi zirengera ibidukikije harimo: Icyicaro gikuru cya RURA, icyicaro gikuru cya I&M Bank, Inyubako ya Norrsken nizindi.
Byinshi bigaragaza inyubako zirengera ibidukikije.
1.Gukoresha ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba : Inyubako ifite panneaux solaires (solar panels) zitanga ingufu zisukuye kandi zihangana n’ingaruka mbi ziterwa n’amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba, Ibi bifasha kugabanya ikoreshwa ry’ingufu z’amashanyarazi asanzwe, bityo bigatuma habaho kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
2.Gukoresha uburyo bwo gukwirakwiza umwuka karemano: Norrsken Kigali House yubatswe hakurikijwe igishushanyo gifasha mu guhumeka karemano (natural ventilation), bityo bikagabanya gukenera gukoresha imashini zikonjesha (air conditioning) zisaba ingufu nyinshi.
3.Kubungabunga amazi no kuyifashisha neza : Harakoreshwa ikoranabuhanga rikusanya amazi y’imvura, ayo mazi akifashishwa mu mirimo itandukanye nko gukoresha ubwiherero, Ibi bituma hakumirwa gusesagura amazi meza ndetse bikagabanya ubukana bw’ingaruka ziterwa no kubura amazi.
4.Gukoresha ibikoresho byubatswe mu buryo burambye: Inyubako ikozwe mu bikoresho byujuje ubuziranenge kandi bifite ubushobozi bwo kugabanya ubushyuhe mu nyubako, bityo bikagabanya gukenera ingufu zo kuyishyushya cyangwa kuyikonjesha, ibikoresho byakoreshejwe kandi ni ibyongera gukoreshwa cyangwa bidafite ingaruka mbi ku bidukikije.
5.Ahantu hatoshye n’ubusitani bufasha mu kurinda ubushyuhe : hari ubusitani bwagutse butuma haboneka umwuka mwiza, bukagabanya ubushyuhe ndetse bugafasha no mu kwinjiza imyuka mibi ihumanya ikirere, ibi bifasha mu gutuma inyubako ihorana ubushyuhe bwiza nta gukenera gukoresha ingufu nyinshi.
Ibi bikorwaremezo bifasha Kigali kugera ku ntego zayo nk’umujyi w’icyitegererezo muri Afurika, ufite ubukungu butangiza ibidukikije kandi utanga umwuka mwiza kubawutuye n’abawugana. Gukomeza gushyira imbere inyubako zisukuye bizatuma umujyi ukomeza kugira isura nziza, ubungabunga ibidukikije, ndetse utanga umusanzu mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere.