Harabura iminsi 2 gusa kugira ngo mu kigo cya Groupe Scolaire Officiel de Butare, Indatwa n’Inkesha School habere irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wabaye umuyobozi w’iki kigo.
Irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba rizaba rikinwa ku nshuro ya 16 kuva muri 2010 ryakinwa ku nshuro ya mbere, rizatangira ku wa gatandatu tariki 7 risozwe ku cyumweru tariki 8 Werurwe 2026 muri Groupe Scolaire Officiel de Butare, i Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Umukino uba utegerejwe na benshi ni umukino wa volleyball ari nawo mukino mukuru muri iri rushanwa. Biteganyijwe ko amakipe 17 yo mu kiciro cya mbere mu bagore n’abagabo ariyo azitabira iri rushanwa.


Mu bindi byiciro bikinwa harimo ikiciro cy’amashuri makuru mu bahungu n’abakobwa, ikiciro rusange (Tronc Commun), abakanyujijeho (Amateurs) na volleyball yo ku mucanga (Beach volleyball).
Uretse volleyball, mu irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba hazakinwa n’umukino wo gusiganwa ku magare (Cycling) utegurwa ku bufatanye na Porogaramu Isonga isanzwe ikorera mu bigo bimwe na bimwe byo mu gihugu igamije kuzamura impano z’abakiri bato, ni ku nshuro ya gatatu umukino w’amagare uzakinwa muri iri rushanwa.
Undi mukino uzakinwa ni ukoga (Swimming) ndetse n’igisoro. Ni ku nshuro ya mbere igisoro kizaba kigiye gukinwa mu irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba.
Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare, Padiri Hakizimana Charles agaruka ku ngingo yo kongeramo igisoro mu irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba yaragize ati,”Turashaka gushyiramo igishya cy’imikino gakondo uyu mwaka, tugashyiramo igisoro. Umukino w’igisoro ni umukino urimo ukundwa ari mu karere ka Huye ari no mu gihugu, ubona ko ufite abawukina benshi kandi ufite abawushyigiye benshi cyane cyane muri aka karere.”
Padiri Kayumba wibukwa yayoboye Groupe Scolaire Officiel de Butare kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 kugeza yitabye Imana muri 2009.
Muri 2010 nibwo hatangiye gutegurwa irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba bitewe n’uruhare yagize rukomeye mu kuzamura umukino wa volleyball mu mashuri no mu kigo yayoboraga by’umwihariko.


