Imikino ngarukamwaka y’irushanwa rihuza ingabo z’igihugu mu guhatanira igikombe cy’intwari yatangiye.
Iyi mikino iba igamije kwimakaza umuco wo gukora siporo no gukorera hamwe ikanafasha ingabo z’igihugu kongera guhura bagasabana ari na ko bagaragaza ubumenyi bafite bunyuranye haba mu mikino ndetse no mu kazi kabo ka buri munsi.
Imikino ikinwa irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball, Handball, kumasha n’imikino ngororamubiri.
Muri Basketball Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Operation Forces) batangiye basura Engr Command muri Engr Command Complex ku i Rebero, uyu mukino warutegerejwe ku mpande zombi watangiye amakipe yose agerageza kwinjira mu mukino gusa ikipe ya Special Operation Forces igaragazako yaje yiteguye ku buryo bukomeye.
Mu gace ka mbere Special Operations Forces yatumye ikipe ya Engr Command yuzuza amakosa atanu byatumye buri kosa ryose ikoze ihabwa ibihano bijyanye n’amakosa (Free Throw).
Mu gace ka kabiri ikipe ya Special Operation Forces yakomeje kwitwara neza mu buryo bugaragarira buri wese byatumye isoza uduce tubiri iyoboye umukino ku kinyuranyo cy’amanota icumi.
Mu tundi duce twakurikiyeho umukino wakomeje guhengamira ku ruhande rwa Special Operation Forces kuko umukino warangiye ari amanota 62-32, ikinyuranyo cy’amanota 30 cyatandukanyije amakipe yombi umukino usozwa utyo.
Ku rundi ruhande kandi ikipe ya Special Operation Forces yatsindaga igitego 1:0 Engr Command mu mupira w’amaguru.


