Mu ijoro ryatambutse ryo kuri uyu wa gatatu tariki 24 Nzeri 2025, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 20 yageze muri Nigeria aho igiye gukina umukino wo kwishyura na Nigeria mu Gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Iyi kipe yahagurukanye abakinnyi 20 bayobowe n’umutoza Cassa Mbungo André, ikaba ifite intego yo gutsinda Nigeria kuko umikino ubanza wabereye i Kigali kuri Kigali Pelé Stadium warangiye Nigeria itsinze u Rwanda igitego 1-0.
Umukino wo kwishyura uri ku wa gatandatu tariki 27 Nzeri kuri Sitade Lekan Salami i Ibadan muri Nigeria saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha y’i Kigali.
Abandi bahagurukanye n’iyi kipe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu barimo abatoza bungirije, Mukamusonera Theogenie na Umunyana Seraphine, umutoza w’abazamu Ndizeye Aimé Desiré, umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi Yadufashije Jeanine, Team Manager Igabiganwa Carine Cynthia, umuganga w’ikipe Mahoro Phiona, Physiotherapist Uwase Noëlla, ushinzwe ibikoresho Uwase Ange Nicole, ushinzwe umutekano Iradukunda Jeovanis, abashinzwe itumanaho Mutuyimana Olivier Maurice na Ndayizigiye Jimmy Adam ndetse n’umuyobozi mukuru w’iri tsinda rigari usanzwe ari Komiseri Ushinzwe Umupira w’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], Madame Nikita Gicanda Vervelde.
