Igihugu cyakiriye CHOGM gishyiriweho ambasade mu Rwanda

992

U Rwanda mubiganiro na Samoa mu rwego rwo kongera ububanye n’amahanga bashyizeho ambasade ku mpande zombi. ibi biri kubera muri Samoa aho hari kubera inama ya CHOGM.

Inama ya CHOGM iriye kubera muri Samoa, ni yo ikurikira iyabereye mu Rwanda muri 2022, ari na bwo Umukuru w’u Rwanda yahabwaga inshingano zo kuyobora uyu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).

Ibikorwa by’iyi Nama iri kubera muri Samoa, byatangiye kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 21 Ukwakira, bikazageza ku ya 26 Ukwakira 2024, birimo n’Inama nyirizina izahuriramo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.

Samoa ni igihugu gifite ubukungu bwubakiye ku buhinzi n’ubworozi aho uru rwego rutanga akazi ku barenga 2/3 by’abakozi bose.

Nk’ikirwa, Samoa kandi ikurura ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi basura ubwiza nyaburanga bw’iki gihugu ndetse n’imiterere karemano yacyo, aho imibare igaragaza ko abarenga Ibihumbi 180 bagisura ku mwaka bakinjiza arenga miliyoni 500 z’amadolari.

Izi nzego z’ubuhinzi n’ubukerarugendo ni zimwe kandi mu zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda ndetse byitezwe ko muri gahunda ya leta y’imyaka 5 yo kwihutisha iterambere, NST2, ubuhinzi buzazamukaho 6% buri mwaka ndetse n’ubukerarugendo bukinjiza arenga miliyari y’amadolari.