Hatangajwe ikirango (Poster) kizakoreshwa mu Gikombe cy’Isi cya 2026

Ikirango cy'Igikombe cy'Isi

Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Werurwe 2026 ubwo hizihizwaga iminsi 100 ibura kugira ngo habe Igikombe cy’Isi cy’Umupira w’Amaguru kizabera muri Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hatangajwe ku mugaragaro ikirango (Poster) kizakoreshwa muri iki Gikombe cy’Isi.

Ni ku nshuro ya mbere abahanzi (Artists) bishyize hamwe kugira ngo bakore ikirango cy’Igikombe cy’Isi, Ikirango cy’uyu mwaka cyakozwe n’abahanzi batatu aribo Carson Ting wo muri Canada, Minerva GM wo muri Mexico n’umunyamerika Hank Willis Thomas.

Mu gihe habura iminsi 100 gusa kugira ngo Igikombe cy’Isi gitangire, amakipe y’ibihugu 42 niyo yamaze kubona itike, hakaba habura amakipe 6 kugira ngo yuzure amakipe 48. Aya makipe 6 asigaye akaba azamenyekana hagati ya tariki 23-31 Werurwe 2026.

Imikino 104 y’Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka izatangirira muri Mexico kuri Mexico City Stadium tariki 11 Kamena 2026 isorezwe i New York kuri stade New York New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki 19 Nyakanga 2026.