Harry Maguire ukinira Manchester United yakatiwe igifungo cy’amezi 15 asubitse

Harry Maguire yakatiwe amezi 15 asubitswe

Myugariro wa Manchester United umwongereza Harry Maguire yakatiwe igifungo cy’amezi 15 asubitse azira ibyaha bitatu birimo gukubita umuntu bidakabije, kwanga gufungwa no gushaka gutanga ruswa.

Maguire yabanje gukatirwa n’urukiko rwo mu Bugereki gufungwa amezi 21 asubitse mbere y’uko igifungo cye kigabanywa kikagezwa ku mezi 15 asubitse n’ihazabu ya €1,500 (Arenga miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda) nyuma yo kujurira.

Ibi byaha byose Maguire yahamijwe yabikoze mu mpeshyi ya 2020 ubwo yari mu Bugereki mu biruhuko akaza guteza imvururu we n’umuvandimwe we n’inshuti ye imbere y’akabari ko ku cyirwa cya Mykonos mu Bugereki.

Harry Maguire yisobanuye avuga ko imvururu zose zatangiye nyuma y’uko hari itsinda ry’abantu bashakaga gufata ku ngufu mushiki we bari bajyanye mu biruhuko.

Maguire yakomeje avuga ko kuba baramufashe bikarangira arwanye n’abapolisi byatewe n’uko abamufashe bari bambaye imyenda isanzwe ndetse ngo batabanje kumwibwira mbere y’uko bamufata aribyo byatumye abarwanya kuko yakekaga ko bamushimutse.

Maguire aganira na BBC yavuze ko abamufashe banamukubitaga ku maguru bamubwira ngo ntazongera gukina umupira w’amaguru ukundi.

Urubanza rwa Maguire rwasubitswe gusomwa inshuro 4 mu gihe kigera ku myaka 6 kuko hakomezaga kubura impapuro z’urubanza rw’uyu mukinnyi ziri mu Cyongereza.

Maguire nyuma yo gukatirwa n’Urukiko afite igihe cyo kujuririra uyu mwanzuro.