Handball: U Rwanda rwatangiye rutsinda Zambia mu Gikombe cy’Afurika 

Kayijamahe yafashije u Rwanda kwitwara neza

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye neza mu mikino y’Igikombe cy’Afurika kiri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere itsinda ikipe y’igihugu ya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri BK Arena.

Kuri uyu wa gatatu tariki 21 Mutarama 2026 hatangiye imikino y’Igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu muri handball kiri gukinwa ku nshuro ya 27, 27th African Men’s Handball Championship, kizabera mu Rwanda kugeza tariki 31 Mutarama 2026.

Imikino iri gukinirwa muri BK Arena no muri Petit Stade mu mujyi wa Kigali.

Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda A hamwe na Algeria, Nigeria na Zambia yatangiye imikino yayo ikina n’ikipe y’igihugu ya Zambia muri BK Arena.

Uyu mukino watangiye nyuma y’ibirori byo gufungura ku mugaragaro (Opening Ceremony) iyi mikino y’Igikombe cy’Afurika n’abarimo Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Nelly Mukazayire, Perezida w’Impuzamashyirahamwe ya Handball muri Afurika, CAHB, Dr. Mansourou Aremou na Perezida w’ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda, FERWAHAND, Twahirwa Alfred.

Umukino watangiye ikipe y’u Rwanda ikipe neza mu busatirizi ndetse igora cyane ikipe ya Zambia mu bwugarizi.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ikipe y’u Rwanda itsinze ibitego 17-8 ndetse ikomeza no kwitwara neza mu gice cya kabiri irangiza umukino muri rusnge itsinze ibitego 30 ku bitego 19 bya Zambia.

Kayijamahe Yves niwe witwaye neza muri uyu mukino atsinda ibitego 10 naho Nshimiyimana Alexis na Rwamanywa Viateur batsinze ibitego 5 buri umwe.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iragaruka mu kibuga kuri uyu wa kane tariki 22 Mutarama 2026 muri BK Arena ikina na Algeria saa moya z’umugoroba (19:00)

Mu mukino wayo wa mbere, ikipe y’igihugu ya Algeria yatsinze na Nigeria ibitego 25-23.

Mu yindi mikino yakinwe kuri uyu wa gatatu:

Itsinda B

Angola 37-21 Uganda

Misiri 36-25 Gabon

Itsinda C

Guinea 36-27 Kenya

Tunisia 41-22 Cameroun

Itsinda D

Morocco 52-28 Benin

Cape Verde 34-28 Congo

Imikino y’Igikombe cy’Afurika izatanga itike y’Igikombe cy’Isi irakomeza kuri uyu wa kane hakinwa imikino 2 muri buri tsinda:

Itsinda A

Nigeria 17:00 Zambia (Petit Stade)

Algeria 19:00 Rwanda (BK Arena)

Itsinda B

Gabon 13:00 Uganda (Petit Stade)

Misiri 17:00 Angola (BK Arena)

Itsinda C

Cameroun 13:00 Kenya (BK Arena)

Tunisia 19:00 Guinea (Petit Stade)

Itsinda D

Cape Verde 13:00 Morocco (BK Arena)

Congo 15:00 Benin (Petit Stade)

Amatsinda