Ikipe ya APR HC yatwaye Coupe du Rwanda (Igikombe cy’Igihugu) itsinze Police HC ku mukino wa nyuma ibitego 28-25.
Kuri iki cyumweru tariki 27 Nyakanga 2025 nibwo hasozwaga imikino ya Coupe du Rwanda yatangiye ku wa gatanu tariki 25 Nyakanga 2025.
Mu ntangiriro z’icyumweru gishize nibwo habaye tombora y’uko amakipe azakina muri Coupe du Rwanda, yarangiye mu itsinda rya mbere (A) hagiyemo APR HC yarifite igikombe giheruka, Police HC itarakinnye iyi mikino ubushize muri 2024 na GS Kimisagara naho mu itsinda kabiri (B) hagiyemo Nyakabanda, ADEGI na UB Sports.
Ku wa gatanu nibwo imikino yose y’amatsinda yatangiye gukinwa kuri Maison de Jeunes Kimisagara ndetse isozwa n’umukino wahuje APR HC na Police HC warangiye Police HC yatwaye igikombe cya Shampiyona itsinze APR HC ibitego 28-25 ndetse biyiha kuyobora itsinda A.
Ku wa gatandatu hakinwe imikino ya 1/2 yarangiye Police HC isezereye ADEGI ku bitego 32-25 naho APR HC isezerera Nyakabanda iyitsinze ibitego 41-26.
Kuri iki cyumweru nibwo hakinwe imikino ya nyuma ya Coupe du Rwanda aho saa saba z’amanywa ADEGI yatakaje umwanya wa gatatu imbere ya Nyakabanda itsinzwe ibitego 31-30 naho saa cyenda hakinwa umukino karundura warutegerejwe na benshi hagati ya APR HC na Police HC.
Muri uyu mukino wabereye Maison de Jeunes Kimisagara, APR HC yigaranzuye Police HC yari yayitsinze mu mukino w’amatsinda maze iyitsinda ibitego 28-25 biyiha kwegukana Coupe du Rwanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

