Hahembwe abanyamakuru bahize abandi mu gukora inkuru zirengera umwana

65

Abanyamakuru batatu bahize abandi mu gukora inkuru zirengera umwana bahembwe n’Umuryango Uharanira Kurinda no Kurengera Umwana, Coalition Umwana ku Isonga (CUI) mu birori byabaye kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nzeri 2025 muri Five to Five Hotel i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Iki gikorwa cyo guhemba abanyamakuru bahize abandi mu gukora inkuru zirengera umwana cyatangiye saa tatu za mu gitondo, cyitabirwa n’abanyamakuru barenga 20 baturutse ku binyamakuru bitandukanye byo mu gihugu.

Abanyamakuru bahatanye mu byiciro bitatu birimo: inkuru zanditse, inkuru z’amashusho (Inkuru za Televiziyo na YouTube) n’inkuru zikoze mu buryo bw’amajwi (Inkuru za radiyo).

Abanyamakuru 8 nibo batanze inkuru zari zihanganye mu byiciro byose ndetse buri munyamakuru yari yemerewe guhangana mu byiciro byose.

Nyuma y’igenzurwa ryakozwe hagendewe ku ngingo eshatu z’ingenzi zirimo kuba inkuru yujuje ibisabwa, guhozaho mu gukora inkuru ndetse n’umubare w’inkuru zakozwe, abanyamakuru batatu nibo bahembwe nk’abahize abandi, umunyamakuru umwe niwe wahembwe muri buri kiciro.

Umunyamakuru wahembwe nk’uwahize abandi mu gukora inkuru zanditse ni Munezero Jean d’Arc ukorera Panorama, uwahize abandi mu gukora inkuru z’amashusho ni Mwenda Evans ukorera Authentic TV naho uwahize abandi mu nkuru z’amajwi ni Ndayishimiye Thieryves ukorera VOA .

Abanyamakuru bahize abandi

Umunyamakuru wahize abandi muri buri kiciro yahawe ibahasha y’ibihumbi ijana na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (150,000 RWF).

Iki gikorwa cyo guhemba abanyamakuru babaye indashyikirwa mu gukora inkuru ziboneye zirengera umwana bahembwe nyuma y’amahugurwa bagiye bahabwa mu myaka itandukanye kuva 2020, 2022 na 2024 yagarukaga ku bijyanye no gukora inkuru ziboneye zerekeye umwana no kubahiriza uburenganzira bw’umwana mu bitangazamakuru.

Aya mahugurwa yatangwaga na Coalition Umwana ku Isonga (CUI) ku bufatanye n’ Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC – Rwanda Media Commission) ku nkunga ya Plan International Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Coalition Umwana ku Isonga, Ruzigana Maximilien yavuze ko guhemba aba banyamakuru bahize abandi mu gukora inkuru zirengera umwana atari mu buryo bwo kurema ihangana ahubwo ari mu buryo bwo gushishikariza abanyamakuru gukomeza kwibuka kurengera umwana dore ko ari ejo hazaza hirindwa kandi habarwanywa icyamugiraho ingaruka none cyangwa mu gihe kizaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Coalition Umwana ku Isonga, Ruzigana Maximilien

Abanyamakuru basabye ko iki gikorwa cyaba ngarukamwaka maze Ruzigana abizeza ko mu gihe byashoboka ntakabuza kizaba mu bushobozi bwaba buhari.

Buri munyamakuru witabiriye amahugurwa mu bihe bitandukanye yahawe urupapuro rwemeza ko yayitabiriye (Certificate of Participation).

Abanyamakuru bose bakoze amahugurwa bahawe seritifika ko bitabiriye (Certificate of Participation)