Ikipe ya Gisagara Volleyball Club (GVC) yatangaje ko yasinyishije umukinnyi utanga imipira (Passeur) Ndayisaba Sylvestre n’umukinnyi wo hagati (Fixeur) Muvara Ronard ibavanye mu ikipe ya REG VC.
Aba bakinnyi bombi b’abanyarwanda bagarutse muri GVC nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bakinira ikipe ya REG VC.
Muri 2023 ubwo aba bakinnyi baheruka muri GVC ni nabwo iheruka gutwara igikombe cya shampiyona, mu y’indi myaka ibiri yakurikiyeho iyi kipe yo mu Majyepfo ntanubwo yabashije kuza mu makipe 4 ya mbere muri shampiyona aba agomba gukina imikino ya kamarampaka (Playoffs).
REG VC nyuma yo gutakaza aba bakinnyi yamaze kubashakira abasimbura dore ko yasinyishije passeur Ntaneteri Crispin na fixeur Twagirayezu Emmy bombi ibakuye muri Police VC.
GVC iri kwiyubaka ngo irebe ko yakongera guhatanira igikombe cya shampiyona y’umwaka utaha.
GVC niyo kipe yonyine yo mu Rwanda yihariye agahigo ko kuba yarakuye umudali mu Gikombe cy’Afurika muri 2023 ubwo yegukanaga umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Port Douala yo muri Cameroon amaseti 3-1 (18-25,25-23,25-18,25-18) mu irushanwa ryabereye muri Tunisia.
Ndayisaba na Muvara bombi bari muri iyi kipe ya GVC ndetse kuri ubu basanzeyo abandi bakinnyi nka Djibril, Niyogisubizo Samuel “Tyson” na Malinga Kathbart nabo bari muri iyi kipe ya GVC muri icyo gihe ikora amateka.

