Gisagara VC yasinyishije Gatsinzi Venuste wakiniraga APR VC

271

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club (GVC) yatangaje ko yasinyishije umukinnyi ukina inyuma (Opposite), Gatsinzi Venuste wakiniraga ikipe ya APR VC, yasinye amasezerano y’imyaka 3.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 19 Kanama 2025 nibwo ikipe ya GVC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi ukinisha imoso w’umunyarwanda Gatsinzi Venuste.

Muri Mutarama 2024 ubwo ikipe ya GVC yatangazaga abakinnyi yagombaga gukoresha mu mwaka w’imiko warukurikiyeho yari yashyizemo na Gatsinzi gusa birangira aterekeje muri iyi kipe nyuma yo gusanga agifitiye amasezerano APR VC.

Byabaye ngombwa ko Gatsinzi abanza kurangiza amasezerano ye muri APR VC kugira ngo abone uko ayivamo n’ubwo umwaka ushize w’imikino atabashije gukinira iyi kipe umukino n’umwe bitewe n’ibibazo by’imvune yo mu ivi yagize ubwo yakinaga volleyball yo ku mucanga mu irushanwa rya CAVB Continental Cup 2024 ryaberaga muri Morocco akinana na Ntagengwa Olivier, iyi mvune yatumye u Rwanda ruhita rwikura muri iri rushanwa.

Gatsinzi asinyishijwe nyuma ya Ndayisaba Sylvestre na Muvara Ronard nabo bamaze kujya muri GVC bavuye muri REG VC, basinye imyaka ibiri.

GVC iri gusinyisha abakinnyi ngo irebe ko yakongera kugaruka ku gasongero ka volleyball y’u Rwanda dore ko imaze imyaka ibiri idakina imikino ya kamarampaka.

Biteganyijwe ko Shampiyona ya 2025-26 izatangira tariki 17 Ukwakira 2025.