Gianluigi Donnarumma yasezeye ku bafana ba Paris Saint Germain

349
Gianluigi Donnarumma yasezeye ku bakunzi ba PSG

Umuzamu w’Umutaliyani, Gianluigi Donnarumma yasezeye ku bafana ba Paris Saint Germain nyuma y’umukino iyi kipe yatsinzemo Angers igitego 1-0 muri Shampiyona y’Ubufaransa, Ligue 1.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 23 Kanama nibwo Paris Saint Germain yari yakiriye Angers mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Ligue kuri Stade yayo Parc des Princes.

Nyuma y’uyu mukino, umuzamu Gianluigi Donnarumma yafashe umwanya wo gusezera ku bakunzi b’iyi kipe yagezemo muri 2021 avuye muri AC Milan gusa kuri ubu akaba yaramaze gutandukana nayo.

Muri iyi mpeshyi nibwo Donnarumma yatunguwe n’umwanzuro wa PSG wamubwiraga ko agomba kwishakira indi kipe kuko itizeraga ko izakomeza kwita ku mishahara ye ihanitse uko bikwiye mu mwaka umwe w’amasezerano yarasigaranye, ibi byaje nyuma yo kuyifasha gutwara ibikombe 4 muri uyu mwaka w’imikino birimo n’icya UEFA Champions League yaritwaye ku nshuro yayo ya mbere.

Ibi byazamuye kutumvikana hagati ye na PSG byatumye impande zombi zisesa amasezerano ndetse PSG igura umuzamu wo kumusimbura Lucas Eugène Chevalier wavuye muri Lille ari nawe wakinnye umukino wa nyuma wa UEFA Super Cup baherutse gutsindamo Tottenham kuri penaliti.

Mu butumwa Donnarumma yari yanditse bwo gusezera ku bafana ba PSG, yari yasabye ko yazahabwa umwanya wo gusezera abafana muri Parc des Princes ndetse umunsi wari uyu kuko umukino wa mbere PSG yakinnye muri Ligue 1 yari yasuye Nantes.

Ubutumwa ba Gianluigi Donnarumma bwasezeraga kuri PSG n’abafana bayo

Nyuma y’umukino wa Angers nibwo Donnarumma yaserutse mu kibuga ndetse abifashwamo n’abakinnyi bari basanzwe bakinana muri PSG mu gusezera abafana ba PSG mu marira n’agahinda kari ku maso yabo mu gihe abandi bayobozi ba PSG barimo n’umutoza Luis Enrique bari ku rundi ruhande rw’ikibuga barebera.

Biravugwa ko ikipe ya Manchester City ariyo iyoboye izindi mu kwifuza Donnarumma aho ashobora kuyerekezamo gusimbura Ederson Moraes uri mu nzira zisohoka muri iyi kipe.

Gianluigi Donnarumma yasezeye abafana ba PSG mu gahinda
Abakinnyi ba PSG bifatanyije na Gianluigi Donnarumma asezera ku bafana