Gerard Mbabazi uherutse gusezera kuri RBA asobanuye ko impamvu zabimuteye Sandrine Isheja we atabikozwa.

1285
Gerard Mbabazi wahoze ari umunyamakuru wa RBA

Gerard Mbabazi ubwo yari mukiganiro na Ally Soudy on Air cyangwa Video Call yavuze ko gusezera kwe  ntaho bihuriye n’ubuyobozi bushya bwa RBA, avuga ko ahubwo yabonaga atari kuzuza neza inshingano z’akazi bitewe nuko zari zimaze kwiyongera akanabona guhuza ibiganiro bye byo kuri YouTube n’ibya Televiziyo bidahura kandi bimunaniza cyane ahitamo kugendera umurongo umwe wo kwita kubye ndetse no guha amairwe benshi dore ko yari afite ikiganiro yakoraga kitwa ZoomIn cyari cyarahize ibindi mugukunda kuri Televiziyo Rwanda.

Gerard Mbabazi ZoomIn ( RBA)

Mumagambo ye yagize ati ” Abantu benshi bari babizi ko nzasezera mu kwezi kwa Mata, gusa ntibyakunze mpitamo kubishyira muri Nzeri, hari ikiganiro nari mfite cyitwa ZoomIn kuri Televiziyo nari naragihagaritse kubera ko nari mfite channel ya YouTube nkoraho ikiganiro cyitwa Inkuru Yanjye kandi byose bikoresha amashuso  nkabona kubihuza biri kunanirana”.

Akomeza agira ati ” Rimwe na rimwe hari ibintu najyaga gushyira kuri YouTube nkabona biri kugongana n’ibyo kuri Televiziyo muri ZoomIn ahandi nkumva bimwe  byo kuri Televiziyo nabishyira kuri YouTube naravuze nti ibi bintu bishobora kuzatuma nkora nabi, reka nsezere nticara hano ntarimo gutanga umusaruro none reka mpe umwanya abandi”.

Gerard Mbabazi yasabye abantu kureka gukomeza  guhuza gusezera kwe no kuza kwa Sandrine Isheja muri RBA nk’umuyobozi mukuru wungirije kuko ntaho bihuriye kuko yari asanganwe iyi gaunda kuva muri RBA muri Mata 2024 kuko yavuzeko byari bizwi na benshi mubo bakoranaga harimo ba Michele Iradukunda bakoranaga ndetse nabo bakoranye mu ikiganiro kitwa Magic on Point kuri Magic FM.

Gerard Mbabazi yavuze ko ubuyobozi bwa RBA bwari bwaramusabye gutegura ikindi kiganiro kitazabangamira gahunda ze zatumye asezera ariko nabyo abigenza gake kuko yabonaga kubihuza adatanga umusaruro asabwa nk’umunyamwuga.