
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ku mugaragaro gahunda ya TDS – Talent Development Scheme igamije kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato yitezweho gutanga umusaruro wo kugeza ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 Gikombe cy’Isi cya 2028.
Kuri uyu wa kane tariki 11 Ukuboza 2025 FERWAFA yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku biro by’iyi Federasiyo biherereye i Remera cyagarutse ku mushinga mushya wo kuzamura impano z’abakiri bato wa TDS.
Iki kiganiro cyitabiriwe na Perezida wa FERWAFA, Dr Shema Ngoga Fabrice hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Mugabe Bonnie, Diregiteri ushinzwe Tekiniki (Directeur Technique National) muri FERWAFA, GĂ©rard Buscher, Komiseri Ushinzwe tekiniki n’iterambere ry’umupira w’amaguru muri FERWAFA, Kanamugire Fidele, Impuguke ya FIFA mu Kuzamura Ubushobozi bw’Abakinnyi (FIFA High Perfomance Specialist), Anthony Baffoe na FrĂ©dĂ©ric Crebiller, umutoza w’umuhanga mu kuzamura impano woherejwe na FIFA mu Rwanda gufasha iyi gahunda yo kuzamura impano z’abana bakiri bato.
Uyu Frédéric Crebiller akaba azamara mu Rwanda imyaka ibiri ariho atuye mu rwego rwo gukurikirana iyi gahunda ya TDS.

TDS ni gahunda y’imyaka 2 igamije kuzamura impano z’abakiri bato ishingiye ku bintu bitatu by’ingenzi birimo gushaka impano, gukora imyitozo no gukina imikino. Umusaruro wa TDS ukaba ari ukugeza ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 mu Gikombe cy’Isi cyo muri 2028 nk’uko byavuzwe na Perezida Shema Fabrice.
Kugira ngo umushinga wa TDS ubashe kugenda neza uzashingira ku ngingo zirimo:
Gushyiraho amashuri 12 yigisha umupira w’amaguru (Centers of Excellence)
Muri iyi gahunda hazashyirwaho amashuri 12 azajya afasha abana kuzamura impano. Aya mashuri azajya afashwa na FERWAFA kubona abatoza bahuguwe neza ndetse n’ibikoresho. Amashuri azashyirwa muri iyi gahunda ni amashuri 6 mu bahungu n’amashuri 6 mu bakobwa.
Biteganywa ko muri iyi gahunda abakinnyi bari munsi y’imyaka 13, 15 na 17 bazajya bakora imyitozo ndetse bagakina n’imikino buri cyumweru.
Gushyiraho irushanwa ry’abatarengeje imyaka 14 na 16
Muri gahunda ya TDS hazashyirwaho irushanwa rya TDS Youth Elite League ry’abakinnyi bari munsi y’imyaka 14 n’abari munsi y’imyaka 16.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe ari hagati ya 14 na 16 yaba mu kiciro cy’abahungu no mu kiciro cy’abakobwa. Aba bakaba bazajya bakina imikino iri hagati ya 28 na 30 mu mwaka w’imikino.
Gushyiraho abashinzwe gukurikirana impano z’abakiri bato (Scouts)
Hemejwe ko mu bice bitandukanye by’igihugu hazashyirwa abantu b’abahanga mu kureba impano z’abakiri bato bagera kuri 18 (Scouts), buri gace kazajya kagiramo aba-scouts batatu batanga raporo kuri FERWAFA banyuze mu buryo bwo kubika amakuru bwa FERWAFA, FERWAFA Software.
Muri iyi raporo aba-scouts bazajya baha FERWAFA, hazajya haba harimo amazina y’umukinnyi, uko yitwara (Performance) n’amakuru ajyanye n’imvune. Aya makuru akaba azajya asangizwa amakipe, amarerero n’amakipe y’igihugu yo mu byiciro bitandukanye.
Uretse mu Rwanda, Perezida Shema yavuze ko FERWAFA ifite n’abandi bantu (Scouts) bari ku mugabane w’Uburayi bazajya bakorana na Federasiyo mu buryo bwa hafi ku buryo abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze nabo bajya babasha kubonwa bagasabwa gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi kuhera mu makipe yo hasi.
Kuzamura ubushobozi bw’abatoza
Kuri iyi ngingo Perezida Shema yavuze ko abatoza batoza abana bazongererwa amahugurwa ndetse ashimangira ko hatazarebwa gusa abatoza bafite impamyabumenyi zo gutoza zo ku rwego runaka, ahubwo hazarebwa niba umutoza ashoboye kandi ashaka kwigisha abana.
Akomoza kuri iyi ngingo, Perezida Shema yavuze ko byibuze umutoza uzemererwa kwitabira aya mahugurwa y’intoranwa azaba muri Gashyantare 2026 agomba kuba yararangije kaminuza.
Kongera ibikorwaremezo
Perezida Shema yavuze ko ku bijyanye n’ibikorwaremezo hagiye kubakwa ibibuga 10 mu mashuri atandukanye bigamije guha abakinnyi bakiri bato ahantu heza ho gukinira no kwitoreza.
Ni kenshi ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagiye ibura umusaruro hakavugwa ikibazo cy’uko mu Rwanda impano z’abakiri bato zititabwaho uko bikwiye.
Iki kibazo cyabaye ingutu ku buryo benshi mu bayobozi batambutse bayoboye FERWAFA bavugaga ko mu migabo n’imigambi yabo mu gihe batorwa harimo kuzamura impano z’abakiri bato, nyamara iteka ibi byahoraga mu magambo ariko ibikorwa bikabura.
U Rwanda ruheruka kwitwara neza mu bakiri bato muri 2011 ubwo rwakinaga bwa mbere imikino y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexico.

Perezida Shema yavuze ko kuri iyi nshuro u Rwanda ruzitwara neza mu bakiri bato, atanga ikizere ko umushinga wizwe neza kandi uzatanga umusaruro.



