Ikipe ya Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa iri mu zikomeye muri iki gihugu yamanuwe mu kiciro cya kabiri kubera kutaringaniza ibitabo by’ubukungu.
Kuri uyu wa kabiri tariki 25 Kamena 2025 nibwo Ikigo Gishinzwe Kugenzura Ubukungu bw’Amakipe (DNCG – Direction Nationale du Controle de Gestion) kibinyujije ku rubuga rwa Ligue de Football Professionnel (LFP) cyatangaje umwanzuro wo kumanura Lyon mu kiciro cya kabiri nyuma y’igenzura risesuye ry’ubukungu ryakorewe iyi kipe.
Iri genzura ryagaragaje ko Lyon yasohoye amafaranga menshi kurusha ayo yinjije ndetse ko ifite imyenda ya miliyoni €500 itagaraza uko izayishyura.
Umwaka ushize w’imikino wa 2024-25, Lyon yari yabaye iya gatandatu muri shampiyona byari byayihaye itike yo gukina imikino ya Europa League mu mwaka utaha w’imikino gusa ibi byaba imfabusa mu gihe yamanurwa mu kiciro cya kabiri.
Mu Ugushyingo 2024 Lyon yari yahawe igisa nk’integuza ibwirwa ko nidashyira ku murongo ibitabo by’ubukungu izamanurwa mu kiciro cya kabiri, byatumye itanemererwa kwinjiza abakinnyi bashya mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri Mutarama uyu mwaka.
DNCG ivuga ko Lyon yemerewe kujuririra iki cyemezo mu gihe kitarenze icyumweru ndetse nayo yagaragaje ko yiteguye kujurira.
Uretse Lyon, andi makipe nka AS Monaco, FC Nantes na Paris FC nazo zakorewe igenzura ry’ubukungu gusa birangira ntamakosa abonanywe bityo ntamyanzuro yihariye yafatiwe.
Lyon yatwaye shampiyona y’Ubufaransa inshuro 7 hagati ya 2001 na 2008 biyigira ikipe ya 5 yatwaye shampiyona nyinshi nyuma ya Paris Saint Germain ifite 13, Sainte-Étienne ifite 10, Marseille ifite 9 Monaco ifite 8.