Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamenyesheje amakipe y’ikiciro cya mbere ibyavuye mu myanzuro y’inama ya komite nyobozi yateranye ku wa mbere tariki 8 Nzeri 2025 birimo no kongera umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bajya mu kibuga.
Ibyemezo byafatiwe muri iyi nama ni ibi bikurikira:
Ingingo ya mbere ivuga ko guhera muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26, umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bazajya bajya ku rupapuro rw’umukino batagomba kurenga umunani (8) gusa ntamubare ntarengwa w’abanyamahanga bashobora kuya mu kibuga.
Ibi bivuze ko ikipe yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino abakinnyi b’abanyamahanga 8 kandi bose bakaba bashobora kujya mu kibuga icyarimwe.
Mu busanzwe, ikipe yemererwaga gushyira ku rupapuro rw’umukino abakinnyi batarenze icumi (10) b’abanyamahanga ariko abakinnyi batarenze batandatu (6) bakaba aribo bagomba kujya mu kibuga icyarimwe.
Ingingo ya kabiri ivuga ko guhera mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri Mutarama, kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga bizajya bikorwa ku giciro cya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 RWF).
Ingingo ya gatatu ivuga ko guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/27, buri kipe izaba itegetswe kugira abakinnyi b’abanyarwanda byibuze batatu (3) bari munsi y’imyaka 21 ku rupapuro rw’umukino.
Ingingo ya kane ari nayo ya nyuma muri ibi byemezo ivuga ko inshingano zo kugurisha amatike ku mikino ya Shampiyona ziharirwa Rwanda Premier League gusa hakazaganirwa ku buryo inyungu zizajya zisaranganywa hagati ya FERWAFA na Rwanda Premier League.
