Komisiyo y’imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA yahannye umusifuzi Jabo Aristote wanze igitego cya APR FC ku mukino wa Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League wakoze wayihuzaga na El Merreikh kuri Stade Amahoro.
Kuri uyu wa mbere tariki 19 Mutarama 2026 Komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA yateranye isuzuma imisifurire ku mukino wahuje APR FC na El Merreikh SC tariki 18 Mutarama 2026 kuri Sitade Amahoro muri Rwanda Premier League.
Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0 wari wateje impagarara aho ku munota wa 88 APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na Dauda Yussif ariko umusifuzi wa kabiri wari wungirije Jabo Aristote yasifuye ko habayeho kurarira bituma igitego cyangwa.
Nyuma y’uko Komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA iteranye igasuzuma uyu mwanzuro yasanze Jabo Aristote yaribeshye mu myanzuro yafashwe bituma ahanishwa guhagarikwa gusifura imikino 4.



