Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA ryasinyaye amasezerano y’ubufatanye n’uruganda rukora ibinyobwa, BRALIRWA Plc. Aya masezerano azageza muri 2029.
Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa gatanu tariki 6 Werurwe 2026.
BRALIRWA Plc yasinye aya masezerano binyuze mu kinyobwa cyayo cyongera ingufu (Energy Drink) cya Cheetah aho izajya itanga iki kinyobwa ndetse ikaba ariyo ifite uburenganzira mu gucuruza ibinyobwa muri Shampiyona y’u Rwanda ya baskeball.
Aya masezerano azageza muri 2029 BRALIRWA Plc ari umuterankunga wa FERWABA muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere, icya kabiri ndetse no mu mikino ya kamarampaka (Playoffs).
Muri rusange aya masezerano ahagaze asaga miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda, aho BRALIRWA Plc izajya iha FERWABA miliyoni 175 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka, mu gihe cy’imyaka 4.

Umuyobozi wa BRALIRWA Plc, Madamu Ethel Emma-Uche yavuze ko yishimiye kongera kujya mu mikoranire na FERWABA no gukomeza kugira uruhare rw’umukino wa basketball mu Rwanda.
Yagize ati,”Twishimiye kongera gusinyana amasezerano no kongera imbaraga mu bufatanye bwacu na FERWABA, iki ni ikimenyetso ntakuka cyerekana ubushake bwacu mu guteza imbere basketball mu Rwanda. Nk’umwe mu mikino iri gutera imbere cyane mu Rwanda, basketball igira uruhare mu guhuza abantu, gutera imbaraga abanyempano bakiri bato no kubafasha gutsinda. Binyuze muri ubu bufatanye, turashaka kugira uruhare mu iterambere ry’uyu mukino turemera abafana ibihe bitazibagirana mu gihugu hose.”
Yakomeje agira ati,”Twizerera mu mbaraga uyu mukino ufite zo kugira ingaruka nziza, kandi twizeye ko ubu bufatanye buzazamura basketball y’u Rwanda bukayishyira ku rundi rwego mu gihe cy’iyi myaka 4 iri imbere.”
Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire agaruka kuri aya masezerano yagize ati,”Ubufatanye na BRALIRWA Plc ni intambwe ikomeye mu guteza imbere umukino wa basketball mu Rwanda. Turashimira BRALIRWA ku bw’ubwitange n’icyizere bagaragaje kuri FERWABA, kandi twizeye ko aya masezerano y’imyaka ine azafasha gukomeza guteza imbere amarushanwa yacu akomeye, kongera imbaraga muri gahunda zo guteza imbere abakiri bato, no guteza imbere iterambere rirambye n’ubunyamwuga muri uyu mukino. Twese hamwe, dutegereje kuzatanga amahirwe menshi ku bakinnyi, amakipe n’umuryango mugari wa basketball mu gihugu hose.”
Si ubwa mbere FERWABA na BRALIRWA Plc basinyana amasezerano binyuze mu kinyobwa Cheetah, izi mpande zombi zinjiye mu mikoranire bwa mbere muri 2022. Icyo gihe impanze zombi zasinyanye amasezerano y’imyaka 3 yarahagaze agaciro ka miliyoni 240 z’amafaranga y’u Rwanda, naho BRALIRWA Plc ikaba yarahaga FERWABA asaga miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.



