Ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azamara imyaka ine agamije guteza imbere umupira w’amaguru, umuco wa siporo n’amahoro.
Kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nyakanga 2025 nibwo FC Barcelona ibinyujije ku rubuga rwayo (Website) yatangaje iby’imikoraniye y’iyi kipe na DRC mu masezerano bivugwa ko ahagaze miliyoni €44 (Miliyari zirenga 73 z’amafaranga y’u Rwanda).
FC Barcelona yatangaje ko binyuze mu mikorere y’amakipe y’abato (Barça Academies system) izatangiza gahunda y’imyitozo n’amahugurwa (camps na clinics) bo muri icyo gice, mu rwego rwo kubashyiriraho iterambere ryimbitse kandi ryagutse muri siporo zitandukanye zirimo: umupira w’amaguru, basketball, handball, futsal, na roller hockey.
Aya masezerano kandi azagirwamo uruhare na Barça Innovation Hub (BIHUB)-urubuga rw’ubushakashatsi no guhanga udushya rwa FC Barcelona, izashyiraho porogaramu z’aabatoza zibafasha kwiga mu matsinda atandukanye (coach training careers) byo guteza imbere impano no kongera ubumenyi bwabo nk’uko bisanzwe bigenzwa muri Barcelona ku ngingo zirimo: Amahugurwa y’ubuhanga buhanitse (Advanced Technical Training), gushyiraho umurongo w’imikino ishingiye ku byiciro by’imyaka (Age‑Group Sports Structuring), kwibanda ku ishyirwa hamwe rya siyansi mu mikino (Sports Science Integration) no gutegura hamwe ibikorwa bya siporo n’amahugurwa (Joint Organization of Sporting Events and Clinics).
Ibindi bikubiye muri aya masezerano hagati ya FC Barcelona na Guverinoma ya DRC ni uko amakipe y’umwuga ya FC Barcelona azambara ikirango “R.D. Congo – Coeur d’Afrique” ku mugongo w’imipira yabo y’imyitozo mu myaka ine iri imbere (kuzagera muri 2028/29), kandi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo izaba umufatantabikorwa wa FC Barcelona ku Isi (Global Partner) uzitwa Umufatanyabikorwa Wemewe mu Kuzamura Imikino n’umuco (Official empowerment partner for sports and culture).
Binyuze muri aya masezerano kandi biteganyijwe ko mu mushinga wa FC Barcelona wo kwagura ibikorwaremezo birimo no kubaka sitade Spotify Camp Nou, hazashyirwamo inzu ndangamurage ya DRC muri iyi sitade yitwa “House of the DRC” inazwi nka “Casa de la RDC”. Iyi ni i inyubako y’ubuhanga izakira ba mukerarugendo basura iyi sitade, igaragaza umuco w’ubwoko bwinshi n’imiterere y’imikino ya Kongo, mu rwego rwo kugirana umubano ukomeye n’iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba.