Umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk yabaye umuntu wa mbere mu mateka y’isi wujuje miliyari 500 z’Amadorali ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’umutungo we.
Elon Musk yageze kuri aka gahigo mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 1 Ukwakira 2025 ku isaha y’i Kigali nyuma y’uko imigabane y’ikigo cye cya Tesla yazamutseho 4% byongera akabakaba miliyari $9.3 ku mutungo we nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Forbes.
Aka ni agahigo Elon Musk w’imyaka 54 yongeye guca nyuma y’uko no mu Ukuboza umwaka ushize yabaye umuntu wa mbere wujuje miliyari $400, kuri ubu niwe muherwe wa mbere ku isi aho akurikirwa na Larry Ellison arusha miliyari $150.
Forbes yanditse ko mu gihe Elon Musk yakomeza kuzamuka mu bukungu ku muvuduko ariho kuri ubu yazaba umuntu wa mbere uzuzuza tiriyoni y’amafaranga mbere ya Werurwe muri 2033.