Edouard Bamporiki yafunguwe ku mbabazi za Perezida

1101

Edouard Bamporiki wabaye Umunyamabanga wa Leta mu yahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ari mu bantu 32 bakatiwe n’inkiko bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nk’uko byemejwe mu nama y’Abaminisitiri.

Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Ukwakira 2024 nibwo hateranye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo gutanga imbabazi ku bakatiwe n’inkiko.

Mu ngingo ya gatatu y’iyi myanzuro haragira hati, “Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida ritanga imbabazi ku bantu 32 bakatiwe n’Inkiko, n’Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 2017 bakatiwe n’Inkiko.” 

Muri aba bahawe imbabazi hagaragaramo uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta mu yahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki warugiye kumara imyaka ibiri afunzwe, hagaragaramo kandi CG (Rtd) Emmanuel Gasana wigeze kuba Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba n’abandi.

Muri Mutarama 2023 nibwo Edouard Bamporiki yakatiwe n’Urukiko Rukuru igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw, iki gihano cyari cyavuye mu rubanza rw’ubujurire bwe nyuma y’uko muri Nzeri 2022 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw.

Bamporiki yari yahamijwe ibyaha bibiri birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Bamporiki yashinjwaga n’umushoramari Gatera Norbert kumwaka indonke ya miliyoni 10 Frw mu bikorwa bye by’ubucuruzi mu ishoramari rya Romantic Garden.