Ikipe ya Manchester United y’umutoza Ruben Amorim yasezerewe mu irushanwa rya English Football League ryitirirwa Carabao Cup nk’umuterankunga mukuru n’ikipe ya Grimsby Town FC isanzwe ikina ikiciro cya kane mu Bwongereza kuri penaliti 12-11.
Kuri uyu wa gatatu tariki 27 Kanama 2025 nibwo ikipe ya Grimsby Town yo mu kiciro cya kane mu Bwongereza ari nacyo cya nyuma ku makipe ahatana muri Carabao Cup yari yakiriye ikipe ya Manchester United kuri Blundell Park ifite ubushobozi bwo kwakira abafana batagera ku bihumbi 10 muri round ya 2.
Umutoza Ruben Amorin yari yabanje mu kibuga abakinnyi benshi batari abo mu ikipe ya mbere ndetse n’abandi bari bayisanzwemo gusa bakaba bari bamaze iminsi batabanza mu kibuga ndetse bamwe batanabona iminota yo gukina.

Umukino watangiye Grimsby Town ariyo ibona amahirwe menshi imbere y’izamu ndetse ku munota wa 22 yayabyaje umusaruro itsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Charles Vernman nyuma yo gutera ishoti ku ruhande Andre Onana yarahagazeho.
Nyuma y’iminota umunani, Grimsby Town yongeye kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Tyrell Warren nyuma y’umupira waruturutse muri koruneri maze umuzamu Andre Onana yasohoka ngo awufata akawuhusha.
Grimsby Town ikimara gutsinda ibitego bibiri yahise isubira inyuma kubirinda ari nako Manchester United yakoraga impinduka ngo irebe ko yabasha kwishyura ibi bitego yari yatsinzwe zirimo iza Bryan Mbeumo wasimbuye Patrick Dorgu, Bruno Fernandes wasimbuye Tyler Fredricson, Matthis de Ligt wasimbuye Manuel Ugarte, Mason Mount wasimbuye Ayden Heaven na Joshua Zirkzee wasimbuye Amad Diallo.
Izi mpinduka zaje guha umusaruro Manchester United maze yishyura igitego cya mbere ku munota wa 75 cyatsinzwe na Bryan Mbeumo mbere yo kwishyura n’igitego cya kabiri ku munota wa 89 cyatsinzwe na Harry Maguire.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 maze hiyambazwa penaliti, Grimsby Town niyo yatangiye itera mu izamu rya Andre Onana.
Muri penaliti 5 za mbere, Grimsby Town yahushijemo penaliti ya gatatu yatewe na Clarke Oduor byahaye amahirwe Manchester United ko iyo iza gutsinda penaliti yayo ya gatanu yari guhita ikomeza, aya mahirwe Matheus Cunha ntiyayabyaje umusaruro kuko nawe penaliti yahise ayihusha biba penaliti 4-4.
Hahise hiyambazwa penaliti imwe-imwe kugeza hagize uhusha gusa abakinnyi bose bateye bigera ku bazamu nabo baratsindana kugeza nanone abakinnyi bongeye gutangira.
Penaliti ya 12 ya Grimsby Town yatewe na Jaze Kabia arayitsinda naho iya Manchester United iterwa na Bruno Fernandes nawe arayitsinda, iya 13 yatewe na Darragh Burns arayitsinda gusa Bryan Mbeumo wa Manchester United ayiteye ifata umutambiko w’izamu.
Grimsby Town yakomeje ityo, isezerera Manchester United kuri penaliti 12-11 byatumye n’abafana bayo bahita biroha mu kibuga kubera ibyishimo byo gusezerera ikipe y’amateka nka Manchester United.
Nyuma y’umukino umutoza Ruben Amorim yasabye imbabazi abafana ba Manchester United ndetse avuga ko ntayandi magambo yumva yakongeraho.
Yagize ati,”Ndasaba imbabazi abafana bacu. Ntakindi mfite cyo kuvuga kubijyanye n’uko twitwaye. Buri kimwe ni ingenzi ku ikipe yacu kandi tuba twagerageje gukora ibishoboka, kuva mu mikino ya gicuti (Pre-season), yewe no kuri Arsenal, ushobora gutsindwa umukino gusa bigaragara ko uhari kandi uri kuzamura urwego, ubona uko witwara.“
Mu yindi mikino yakinwaga ya Carabao Cup kuri uyu wa gatatu; Everton yasezereye Mansfield Town iyitsinze ibitego 2-0, Fulham isezerera Bristol City iyitsinze ibitego 2-0 naho Brighton isezerera Oxford United iyitsinze ibitego 6-0.
Tombola ya round ya 3 muri Carabao Cup yarangiye ikipe ya Grimsby Town izahura na Sheffield Wednesday.
