CAFCC: Rayon Sports yerekeje muri Tanzania gukina na Singida

Itsinda ry’abantu 50 ririmo abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports ryerekeje muri Tanzania gukina na Singida Black Stars umukino wo kwishyura wo mu ijonjora rya mbere muri CAF Confederations Cup.

Mu bakinnyi bahagurutse i Kigali ku ruhande rwa Rayon Sports barimo Bayisenge Emery warumaze igihe afite ikibazo cy’imvune ndetse na Abedi Bigirimana utarakinnye umukino ubanza.

Abakinnyi ba Rayon Sports batagiye ni Ndikumana Asman wagiriye imvune y’ukuboko mu mukino ubanza wa Singida, kuri ubu akaba yaranabazwe ndetse n’umuzamu wa kabiri Drissa Kouyaté nawe wagize imvune idakabije nyuma y’umukino ubanza wa Sindiga ubwo yagwaga muri rigori.

Amakuru avuga ko Kouyaté yaguye muri rigori kuri Kigali Pelé Stadium nyuma yo kurangarira bamwe mu bamyamakuru (kazi) basanzwe bazwi mu Rwanda bashyamiranaga nyuma y’umukino.

Abandi bakinnyi batabashije kujyana n’abandi ni umuzamu Mugisha Yves, myugariro Rushema Chris na Nshimimana Fabrice, rutahizamu Habimana Yves na Harerimana Abdoulazizi uzwi nka Rivaldo, aba bose bakaba basigaye nyuma yo kugera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe bagasanga batujuje ibyangombwa.

Ibi buvuze ko Rayon Sports yahagurukanye mu Rwanda umuzamu umwe Pavel Ndzila kandi yagiye nta rutahizamu ifite.

Rayon Sports yerekeje muri Tanzania kuri uyu wa gatatu tariki 25 Nzeri 2025 ifite intego yo gusezerera Singinda mu mukino uzabahuza ku wa gatandatu tariki 27 Nzeri 2025.

Umukino ubanza wabereye kuri Kigali Pelé Stadium warangiye Singida itsinze Rayon igitego 1-0 bivuze ko Rayon isabwa gutsinda ibitego bibiri kuzamura kugira ngo ibashe gusezerera Singinda.

Abakinnyi n’abagize ikipe tekinike ya Rayon Sports berekeje muri Tanzania