Bishop Harerimana n’umugore we barekuwe nubushinza cyaha nyuma yo kuregwa ibirego bitagakozwe n’abemera Imana.

854

 

Kuri uyu wa 31 ukwakira 2024 nibwo Aba bombi barekuwe by’agateganyo nyuma yuko batanze ingwate y’umutungo utimukanwa w’inzu ifite agaciro ka Miliyoni 60, mu gihe ibyaha bishinjwa birimo kwaka umuntu miliyoni 10 Frw.

Umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije uru rubanza, watangajwe kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, rwanzura ko abaregwa barekurwa by’agateganyo, bagakurikiranwa bari hanze.

Bari baburanishijwe ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho Urubanza rwabo rwari rwashyizwe mu muheezo nyuma yuko bisabwe n’Ubushinjacyaha bwavugaga ko hari ibishobora kuvugirwamo bishobora gutuma imyirondoro y’uwakorewe ibyaha ijya hanze.

Uyu Bishop Harerimana Jean Bosco wayoboraga Itorero Zeraphat Holy Church mu Rwanda, n’umugore we baregwaga hamwe ibyaha birimo gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina, bagejejwe imbere y’Urukiko ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, ariko urubanza rurasubikwa ku busabe bw’uregwa

.