Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya basketball mu bagore yatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Nigeria amanota 92-45 mu mukino wa mbere w’igikombe cy’Afurika cy’Abagore kiri kubera muri C么te d’Ivoire.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Nyakanga 2025 nibwo muri Palais des Sports de Treichville i Abidjan muri C么te d’Ivoire hatangiye imikino y’igikombe cy’Afurika mu bagore, FIBA Women’s AfroBasket 2025 izasozwa tariki 3 Kanama 2025, ni inshuro ya 29 kiri gukinwa.
Mu makipe y’ibihugu 12 yitabiriye iki gikombe, u Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Nigeria imaze gutwara ibikombe bine biheruka na Mozambique.
Saa kumi n’igice ku isaha y’i Kigali nibwo u Rwanda rwakinnye umukino warwo wa mbere n’ikipe ya Nigeria, uyu mukino warangiye Nigeria itsinze u Rwanda amanota 92-45 (17-8, 28-17, 26-12, 21-8).
Bimwe mu byatanze ikinyuranyo muri uyu mukino harimo ubutatu bwa Elisabeth Balogun, Murjanatu Musa na Victoria Macaulay bwagize uruhare mu manota 43 ya Nigeria ndetse n’abasimbura beza ku ruhande rwa Nigeria bayikoreye amanota 37 mu gihe ab’ikipe y’u Rwanda bakoze amanota 13 gusa.
Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umutoza Dr. Cheikh Sarr, kapiteni Destiney Promise Philoxy na Keisha Hampton nibo babashije gutsinda byibuze amanota arenze 10 kuko batsinze 11 na 10 naho abandi ntibabashije kuyageza.
Murekatete Bella nawe yigaragaje muri uyu mukino dore ko yatsinze amanota 7, agakora rebounds 9, agatanga imipira 2 yavuyemo amanota ndetse n’ibihomo (Blocks) bibiri muri uyu mukino.
Ubwo u Rwanda rwaherukaga guhura na Nigeria hari mu gikombe cy’Afurika cyabereye mu Rwanda muri BK Arena muri 2023, icyo gihe n’ubundi Nigeria yatsinze u Rwanda amanota 79-48 muri 1/2 ndetse byarangiye Nigeria itwaye igikombe itsinze Senegal ku mukino wa nyuma.
Umukino w’u Rwanda na Nigeria wabaye ari uwa kabiri mu gikombe cy’Afurika nyuma y’umukino warangiye Senegal itsinze Guinea amanota 92-48.
Mu yindi mikino yabaye ku munsi wa mbere, C么te d’Ivoire yatsinze Misiri amanota 75-63 naho Mali itsinda Sudan y’Epfo amanota 55-53.
Imikino y’igikombe cy’Afurika irakomeza kuri iki cyumweru u Rwanda rukina umukino warwo wa kabiri na Mozambique:
Guinea 14:00 Uganda
Misiri 17:00 Angola
Rwanda 20:00 Mozambique
Sudani y’Epfo 23:00 Cameroon
Amakipe azaba ane ya mbere muri iki gikombe cy’Afurika azahita abona itike yo gukina Igikombe cy’Isi kizabera i Berlin mu Budage muri Nzeri umwaka utaha wa 2026, FIBA Women’s Basketball World Cup Germany 2026.


