Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe umukino wa kabiri na Mozambique amanota 72-55 mu Gikombe cy’Afurika cy’Abagore kiri kubera muri Côte d’Ivoire, FIBA Women Afrobasket 2025.
Kuri iki cyumweru tariki 27 Nyakanga nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinaga umukino wayo wa kabiri w’itsinda D na Mozambique mu Gikombe cy’Afurika nyuma y’uwo yatsinzwemo na Nigeria.
Umukino watangiye Mozambique iyobora ndetse itsinda agace ka mbere ku manota 22-15 mbere yo gutsinda n’agace ka kabiri ku manota 20-16.
Mu gace ka gatatu, u Rwanda rwari rwarangije igice cya mbere rurushwa amanota 11 rwagerageje kuva inyuma maze rutsinda agace ka gatatu ku manota 17-13 gusa bigeze mu gace ka kane ikizere cy’u Rwanda cyo kubona intsinzi cyayoyotse nyuma yo kumara iminota irenga 6 ntanota na rimwe rutsinze, Mozambique yatsinze agace ka kane ku manota 17-7.
Umukino muri rusange warangiye u Rwanda rutsinzwe uyu mukino ku manota 72-55 nyuma yo kwitwara neza kwa Carla Covane watsinze amanota 15, agakora rebounds 9 ndetse na Leia Dongue watsinze amanota 14, agakora rebounds 9, agatanga imipira 2 yavuyemo amanota muri uyu mukino.
Ku ruhande rw’u Rwanda, kapiteni Destiney Promise Philoxy niwe watsinze amanota menshi, yatsinze amanota 15, akora rebounds 3, atanga imipira 3 yavuyemo amanota.
Kimwe mu byagoye u Rwanda muri uyu mukino ni ugutsinda amanota 3, aho mu nshuro 26 u Rwanda rwagerageje gutsinda amanota 3 byakunze inshuro 6 gusa.
U Rwanda rukomeje kugorwa no gusatira nyuma y’uko Ineza Sifa avunitse mu ivi akaba atazakina muri iki Gikombe cy’Afurika.
Mu yindi mikino yabaye kuri iki cyumweru muri Palais des Sports de Treichville i Abidjan muri Côte d’Ivoire; Guinea yatsinzwe na Uganda amanota 88-51, Misiri itsinda Angola amanota 70-54 naho Sudani y’Epfo itsindwa na Cameroon amanota 70-63.
Imikino y’amatsinda irakomeza kuri uyu wa mbere saa munani z’amanywa ku isaha y’i Kigali:
Uganda 14:00 Senegal (Itsinda C)
Mozambique 17:00 Nigeria (Itsinda D)
Angola 20:00 Côte d’Ivoire (Itsinda A)
Cameroon 23:00 Mali (Itsinda B)
U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku wa gatatu tariki 30 Nyakanga 2025 rukina n’ikipe izaba iya kabiri mu itsinda C ririmo Senegal, Uganda na Guinea mu gushaka itike ya 1/4 cy’irangiza.

