Basketball: Ikipe y’igihugu yatangiye umwiherero yitegura amajonjora y’Igikombe cy’Afurika

1111

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa basketball mu bagabo yatangiye umwiherero kuri uyu wa gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024 yitegura imikino y’ijonjora y’Igikombe cy’Afurika kizaba muri 2025, FIBA AfroBasket 2025 qualifiers.

Iyi mikino iteganyijwe kubera i Dakar muri Senegal hagati ya tariki 22 na 24 Ugushyingo 2024.

Abakinnyi bahamagawe bari gukorera imyitozo muri Petit Stade i Remera, bagakora inshuro ebyiri ku munsi: mu gitondo na nimugoroba, bagacumbika muri Kigali Delight Hotel.

Imyitozo iyobowe n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Dr Cheikh Sarr, umutoza wa mbere wungirije, Murenzi Yves n’umutoza wa kabiri wungirije, Gasana Kenneth.

Muri iyi mikino ya FIBA AfroBasket 2025 qualifiers, u Rwanda ruri mu itsinda C, rurikumwe na Senegal, Cameroun ndetse na Gabon.

Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu barimo: Antino Alvalezes Jackson, Ntore Habimana, Alexandre Aerts, Nahobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Robeyns William, Manzi Kenny, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne, Hagumintwari Steven, Kazeneza Emile Galois, Olenga Axel Mpoyo, Shema Bruce, Muhizi Prince, Furaha Cadeaux de Dieu, Shema Osborn na Bigirumwami Noah.

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson mu myitozo

Umutoza w’u Rwanda Dr Cheikh Sarr