Basketball: EAUR yatsinze Inspired Generation mu mukino wa gatatu wa kamarampaka

185

Ikipe ya East Africa University Rwanda (EAUR) yatsinze Inspired Generation mu mukino wa gatatu wa kamarampaka amanota 107-59.

Kuri uyu wa kabiri nibwo muri Petit Stade i Remera habereye umukino wa gatatu wa kamarampaka (Playoffs) ya basketball y’ikiciro cya kabiri mu bagabo hagati ya EAUR na Inspired Generation.

EAUR yari yatsinze Inspired Generation umukino wa mbere naho Inspired Generation itsinda umukino wa kabiri amanota 96-94 wabaye ku wa kane w’icyumweru gishize tariki 17 Nyakanga 2025.

Umukino wo kuri uyu wa kabiri warangiye EAUR itsinze Inspired Generation amanota 107-59 ibifashijwemo na Niyizibyose Janvier watsinze amanota 24, agakora rebound 5, agatanga umupira umwe wavuyemo amanota. Kuri ubu EAUR irayoboye n’imikino 2-1.

Ubundi uyu mukino wagombaga gukinwa kuri uyu wa gatatu gusa kuko mbere y’umukino Perezida, umutoza mukuru akaba n’umukinnyi ngenderwaho wa Inspired Generation Duke Efufa n’umuvandimwe we nawe ukina muri iyi kipe babuze se ubabyara byatumye umukino wimurwa ushyirwa kuri uyu wa kabiri kugira ngo bazabashe kujya gutabara.

Ku wa gatatu w’icyumweru gitaha tariki 30 Nyakanga 2025 saa moya z’umugoroba muri Petit Stade i Remera nibwo hazakinwa umukino wa kane wa kamarampaka, EAUR niwutsinda izahita yegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Biteganyijwe ko aya makipe azakina imikino 5, agatangurwanwa gutsinda imikino 3.