Ikipe ya East African University Rwanda ya basketball (EAUR BBC) mu bagabo yegukanye igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya kabiri nyuma yo gutsinda Inspired Generation imikino 3-1.
Kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nyakanga saa moya z’ijoro muri Petit Stade i Remera nibwo habaye umukino wa kane wa kamarampaka hagati ya EAUR na Inspired Generation.
Uyu mukino wagiye kuba EAUR iyoboye n’imikino 2 kuri umwe wa Inspired Generation mu mikino itanu yariteganyijwe gukinwa, bivuze ko amakipe yagombaga gutanguranwa gutsinda imikino 3.
Umukino watangiye amakipe yombi akubana mu manota gusa Inspired Generation irangiza agace ka mbere iyoboye n’amanota 17-16 n’ubwo EAUR BBC yahise iva inyuma igatsinda agace ka kabiri ku manota 26-14 bituma igice cya mbere kirangira EAUR iyoboye umukino n’amanota 42-31.
Nyuma yo kuva kuruhuka, Inspired Generation yongeye kugerageza kuzanzamuka ndetse igatsinda ku manota 16-14 n’ubwo bitari bihagije ngo ikuremo ikinyuranyo cy’amanota 11 yari yashyizwemo na EAUR mbere yo kujya kuruhuka.
Mu gace ka kane, EAUR yongeye kwandagaza Inspired Generaion iyitsinda amanota 25-11 bituma umukino urangira ari amanota 81 ya EAUR ku manota 58 ya Inspired Generation, EAUR biyiha kwegukana igikombe gutyo.
Ndayishimiye Cyiza Ben Ruben wa EAUR yafashije iyi kipe cyane aho yayitsindiye amanota 23, akora rebounds 5, atanga imipira 3 yavuyemo amanota mu minota 33 yakinnye. Muhire Mugabo nawe yatsinze amanota 20 muri uyu mukino.
Ku ruhande rwa Inspired Generation, Oyono Nicolas yari yagerageje gufasha iyi kipe nk’uko yamye abigenza aho yanakoze double-double nyuma yo gutsinda amanota 27, akora rebounds 13, atanga imipira 3 yavuyemo amanota. Perezida, umutoza mukuru akaba n’umukinnyi wa Inspired Generation, Duke Efufa nawe yayitsindiye amanota 11, akora rebounds 7, atanga imipira 8 yavuyemo amanota.
EAUR BBC y’umutoza Kamanzi Janvier ikesha iyi ntsinzi kugira abakinnyi benshi batanga umusaruro aho yakoze amanota 14 avuye mu basimbura mu gihe Inspired Generation ntanota na rimwe yakorewe n’umukinnyi uvuye ku ntebe y’abasimbura.
Mu bindi byafashije EAUR BBC kwirenza Inspired Generation harimo gukora amanota menshi avuye kuri turnover (Gutakaza umupira utagerageje gutera mu gakangara) nyinshi za Inspired Generation aho yabikuyemo amanota 38 mu gihe Inspired Generation yabikuyemo amanota 15 gusa.
Umubare mucye w’abakinnyi nawo wabaye imbogamizi kuri Inspired Generation dore ko mu bakinnyi 9 bari ku rupapuro rw’umukino, barindwi muri bo aribo bakinnye ndetse batatu muri bo bakina umukino wose naho umwe akina iminota 34 n’amasegonda 46 mu gihe undi yakinnye iminota 27 n’amasegonda 37.
Ku ruhande rwa EAUR BBC, mu bakinnyi 12 bari ku rupapuro rw’umukino, icumi muri bo nibo bakinnye ndetse abakinnyi babiri gusa nibo bakinnye iminota irenga 30 muri uyu mukino.
Umukino wa mbere wari warangiye EAUR BBC itsinze Inspired Generation amanota 87-61, umukino wa kabiri warangiye Inspired Generation itsinze amanota 96-94 naho umukino wa gatatu wari warangiye EAUR BBC itsinze amanota 107-59.
Iki kibaye igikombe cya kabiri EAUR BBC yegukanye muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo gutwara Rwanda Cup itsinze UR Kigali ku mukino wa nyuma.
Biteganyijwe ko EAUR BBC na Inspired Generation zombi zishobora kuzamuka mu kiciro cya mbere cya basketball mu Rwanda.

