Basketball: Cheikh Sarr watozaga ikipe y’igihugu yatandukanye nayo 

14

Umutoza ukomoka muri Sénégal, Cheikh Sarr watozaga ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya basketball mu bagabo n’abagore yamaze kuva kuri uyu mwanya yaramazeho imyaka ine nk’uko byamenyekanye kuri uyu wa kane tariki 18 Nzeri 2025.

Sarr yeguye kuri izi nshingano ku bwumvikane n’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda, FERWABA.

Sarr yagizwe umutoza y’ikipe y’igihugu muri Mata 2021 asimbuye umunya-Serbia Vladimir Bosnjak wari wareguye kuri izi nshingano mu Ukuboza 2020, Sarr yarafite amasezerano yagombaga kuzamugeza muri Werurwe 2027.

Kuva ku nshingano zo gutoza amakipe y’igihugu ya basketball kwa Sarr bije nyuma yo kwitwara nabi mu Gikombe cy’Afurika giherutse kubera muri Côte d’Ivoire mu bagore aho u Rwanda rwavuyemo ntamukino n’umwe rutsinze ndetse n’igiherutse kubera muri Angola mu bagabo naho u Rwanda rwavuyemo ntamukino n’umwe rutsinze.

Mu myaka ine yaramaze atoza ikipe y’igihugu, Sarr yahesheje ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagabo umudali wa Bronze nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Afurika cya 2023 ndetse yegukanye umwanya wa kane mu Gikombe cy’Afurika mu bagore cya 2023.

Sarr yaje gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda avuye gutoza Sénégal ndetse yayifashije kugera muri 1/8 mu Gikombe cy’Isi cya Basketball muri 2014, ni ubwa mbere Sénégal yarihageze.