Basketball: APR BBC yasimbujwe RSSB Tigers mu mikino ya BAL 2026

RSSB Tigers yasimbujwe APR BBC mu mikino ya BAL 2026

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA ryatangaje ko ikipe ya RSSB Tigers ariyo izahagararira u Rwanda mu mukino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, BAL izaba ikinwa ku nshuro ya 6 isimbuye APR BBC.

Mu itangazo FERWABA yashyize ahagaragara kuri uyu wa kane tariki 12 Werurwe 2026 yavuze ko APR BBC yari kuzahagararira u Rwanda nk’ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona ariyo yafashe umwanzuro wo kwikura mu irushanwa rya BAL yarigiye gukina ku nshuro ya gatatu yikurikiranya. Ntihasobanuwe icyatumye APR BBC yivana mu irushanwa.

Umwaka ushize ubwo APR BBC yaherukaga kwitabira BAL yatahanye umudari w’umwanya wa gatatu ndetse yari yahize gukora ibyisumbuyeho.

RSSB Tigers yatoranyijwe ngo ibe ariyo isimbura APR BBC nk’ikipe yatwaye Rwanda Cup ndetse yegukanye n’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda, Super Cup 2026.

Muri uyu mwaka wa 2026 BAL izakinwa mu mbata nshya itandukanye n’uko inshuro ebyiri ziheruka yakinwe.

Ubusanzwe amakipe 12 yitabiraga BAL yashyirwaga mu matsinda (Conference) 3 y’amakipe 4 ariko muri uyu mwaka amakipe 12 azashyirwa mu matsinda (Conference) 2 ariyo Kalahari na Sahara, buri tsinda rijyemo amakipe 6.

Amakipe 4 ya mbere muri buri tsinda n’iyo azakomeza mu mikino ya nyuma izavamo ikipe izatwara igikombe.

APR BBC yivanye muri BAL yari muri Kalahari Conference n’andi makipe 5 arimo Al Ahly Ly (Libya), Dar City (Tanzania), Johannesburg Giants (South Africa), Nairobi City Thunder (Kenya) na Petro de Luanda (Angola).

Imikino yo muri iri tsinda iteganyijwe gutangira tariki 29 Werurwe isozwe tariki 5 Mata 2026 muri SunBet Arena i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Muri Sahara Conference ho harimo andi makipe 6 arimo Al Ahly (Egypt), ASC Ville de Dakar (Senegal), Club Africain (Tunisia), FUS Rabat (Morocco), Jeunesse Club d’Abidjan (CĂ´te d’Ivoire) na Maktown Flyers (Nigeria).

Imikino yo muri iri tsinda iteganyijwe gutangira tariki 24 Mata isozwe tariki 3 Gicurasi 2026 muri Prince Moulay Abdellah Sports Complex i Rabat muri Morocco.

Biteganyijwe ko imikino ya nyuma izongera kubera i Kigali mu Rwanda muri BK Arena nyuma y’imyaka 2 itahabera, yahaherukaga muri 2024. Iyi mikino iteganyijwe kuva tariki 22 kugeza 31 Gicurasi 2026.

Ikipe ifite igikombe cya BAL giheruka ya Al Ahly Tripoli yo muri Libya ntabwo izitabira BAL y’uyu mwaka nyuma y’uko ibaye iya kabiri muri Shampiyona y’igihugu ya Libya.

Amakipe 5 muri 12 azitabira BAL y’uyu mwaka azaba agiye kuyikina ku nshuro ya mbere arimo Club Africain, Jeunesse Club d’Abidjan, Maktown Flyers, Dar City na Johannesburg Giants.

Itangazo rya FERWABA ryemeza ko RSSB Tigers yasimbuye APR BBC muri BAL 2026